Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Kicukiro: Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacuruza ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2014, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yataye muri yombi umugabo n’umugore bafatirwa mu murenge wa Niboye bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

Polisi ikorera muri ako karere yatangaje ko kugirango bafatwe ari amakuru yatanzwe n’abaturage, ikanavuga ko banafatanywe udupfunyika 200 tw’urumogi igihe bafatwaga.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Senior Superintendent Urbain Mwiseneza yavuze ko ibyaha bigendanye n’ibiyobyabwenge mu mujyi wa Kigali bigenda bigabanuka.

Yagize ati:” Mu mujyi wa Kigali, abenshi mu bacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ababigemura barafashwe n’ibiyobyabwenge byabo birafatwa, kandi byose biterwa n’amakuru tuba twahawe n’abaturage, dufite icyizere ko aka kazi gakorwa n’abaturage kazatuma duca burundu ibiyobyabwenge”.