Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Kicukiro: Polisi yafashe ibyuma bikoreshwa mu bwubatsi byibwe mu rwunge rw’amashuri rwa Muyange

Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro yafashe ibyuma bikoreshwa mu bwubatsi icyenda mu icumi byibwe mu rwunge rw’amashuri rwa Muyange, ruhereye mu kagari ka Muyange, mu murenge wa Kagarama.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Supt.of Police (SP), Modeste Mbabazi, yavuze ko hafashwe abantu bane bakekwa kugira uruhare muri ubwo bujura.

Abo ni Niyonzima Deo, wubakishaga ubwiherero bw’iri shuri, Munyeragwe Valence, umuzamu kuri iri shuri, Bicamumpaka James, ukora akazi ko gusudira ibyuma hafi yaryo, n’umuturage wo hafi yaryo witwa Bimenyimana Eugene.

SP Mbabazi yavuze ko ibyo byuma byafashwe ku itariki 12 Werurwe, byari bimwe mu byakoreshwaga mu kubaka ubwiherero bw’iryo shuri.

Yavuze ko bikimara gufatwa, byahise bishyikirizwa ubuyobozi by’iri shuri byibwemo.

Yavuze ko bine mu icyenda byafashwe, byafatiwe mu nzu ya Bimenyimana, naho bitanu bifatirwa aho Bicamumpaka yakoreraga umurimo wo gusudira.

SP Mbabazi yavuze ko bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri wese muri ubwo bujura.

Yagize ati: "Abantu bakwiye kureka gutega amaramuko n’amakiriro ku kwiba".

Yashimiye abaturage ku makuru bahaye Polisi yatumye bariya bakurikiranyweho uruhare bagize muri buriya bujura bafatwa ndetse hakanafatwa ibyo byuma.

Yakanguriye abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha muri rusange, kandi abibutsa kujya batanga amakuru ku gihe ku babikora.

Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu  wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu  kugeza ku myaka ibiri  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.