Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Kicukiro : Makumyabiri n’umwe bafashwe badafite irangamuntu

Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro yakoze umukwabo wo gufata abantu bakekwaga gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko  mu kagari ka Kinunga, umurenge wa Gikondo, ku ya 31 Mutarama, maze  ifata abantu makumyabiri n’umwe batari bafite irangamuntu.

Umuvugizi wa  Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali,Supt. of Police (SP),Modeste Mbabazi ,yavuze ko kugendana irangamuntu ari itegeko kandi ko kutabikora bishobora  gutuma umuntu yitiranywa n’inzererezi cyangwa undi muntu ukora ibiciye ukubiri n’amategeko.

Yagize ati,˝ Igihe habaye impanuka , kumenyesha abantu uwayigiriyemo ibibazo utari afite ibyangombwa bimuranga ubwo yabaga , bitwara igihe. Kugendana irangamuntu rero, kimwe n’ibindi byangombwa biranga umuntu n’ukwubahiriza itegeko, ariko na none n’ukwiyohoreza mu guha abantu amakuru mu gihe uhuye n’ingorane runaka˝.

SP Mbabazi yabwiye abaturage ko kugendana ibyangombwa ari iby’ingenzi, kuko hari igihe biba ngombwa kubyerekana mu gihe cyo gusaba serivisi.

Ati,˝ Ijambo ‘Irangamuntu’ ririsobanuye ubwaryo. Niyo yerekana uwo uriwe . Kuyigira  ni ngombwa ariko kuyigendana n’akurusho ˝.

Yakanguriye urubyiruko rugejehe imyaka cumi n’itandatu gufata  irangamuntu kandi bakayigenda buri gihe.

Na none yagiriye inama abataye irangamuntu, kimwe n’ibindi byangombwa bibaranga ,gushaka ibibisimbura mu gihe bategereje guhabwa ibishya.

Indangamuntu nyarwanda yashyizweho n’itegeko nomero 14/2008 ryo ku wa 4 Kamena 2008 rigena iyandikwa ry’abaturage n’itangwa ry’indangamuntu ku Banyarwanda.

Muri uyu mukwabo na none hafatiwemo abantu cumi na batanu bakekwa gukora ibikorwa by’ubujura ,  gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, nk’urumogi.

SP Mbabazi yavuze ko ibiyobyabwenge nka kanyanga,n’urumogi bitera ubinywa gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa,ubujura,ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gusambanya abana ku ngufu, bityo akangurira abaturage kwirinda kunywa,gutunda no kugurisha ibiyobyabwenge no gutanga makuru ku babikora.