Kuri uyu wa kane tariki ya 30 Mutarama Polisi y’u Rwanda yahagaritse ibikorwa bya Tabara Security Company mu karere ka Kicukiro.
Impamvu ry’ihagarikwa ry’iyi sosiyete y’umutekano ni uko itari ifite icyemezo n’ibindi byangombwa bisabwa amasosiyete ashinzwe gucunga umutekano biyemerera gukora ibikorwa byayo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare akaba yavuze ko n’ubusanzwe, iyi sosiyete yari yarandikiwe ibaruwa na Polisi y’u Rwanda iyisaba guhagarika ibikorwa byayo ariko ntiyubahiriza ibyo yasabwaga.
Iyi sosiyete yakoraga ibikorwa byayo ku buryo butemewe n’amategeko, ikaba yakoreraga mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kicukiro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare akaba yavuze ko Polisi y’u Rwanda igiye kureba uko abakozi y’iyi sosiyete bakwitabwaho harebwa uburyo bashyirwa mu zindi sosiyete z’umutekano kugira ngo imibereho yabo idahungabana.
English
Kinyarwanda











