Abagabo babiri bafashwe na Polisi mu karere ka Kicukiro aho bakekwaho gupfumura inzu y’uwitwa Umuhire Christian bakamwiba televiziyo n’ibindi bikoresho byo mu nzu.
Abakekwaho iki cyaha ni Uwadata Martin na Nkurunziza Jean Damascene, bafashwe none tariki ya 18 Kamena, bafatirwa mu murenge wa Masaka.
Umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yavuze ko Polisi mu karere ka Kicukiro yamenyeshejwe ibijyanye n’igikorwa cy’aba bagabo n’abaturage bari ku irondo. Akomeza avuga ko nyuma yo kubakurikirana ndetse bakanabona inzu binjiranyemo ibyo bari bamaze kwiba birimo n’amagare abiri, aba baturage bahise bihutira ku menyesha Polisi ari nabwo bazaga gufatanywa ibyo bikoresho byose.
Yavuze kandi ko Polisi ikomeje iperereza kugira ngo ifate abandi bantu nabo baba bihishe inyuma y’ubu bujura.
SP Mbabazi yashimye abaturage batanze amakuru yatumye Polisi ibasha gufata abakekwaho icyaha, yavuze ko iki ari igikorwa cy’ubutwari ndetse anasaba abaturage bakomeza bene iyo mikoranire myiza n’inzego z’umutekano kugira ngo abakekwaho ibyaha babashe gutabwa muri yombi mbere yuko bagera ku mugambi wabo.
Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟agaciro k‟icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
English
Kinyarwanda











