Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Kicukiro: Amahoteri,resitora,inyubako zikoreshwa n’abantu benshi,sitasiyo za esansi zasabwe kurushaho kwita ku isuku n’umutekano wazo n’ababigana

Ba nyiri za resitora,amahoteri,sitasiyo za esansi ndetse n’inyubako zikoreshwa n’abantu benshi basabwe kwita cyane ku isuku n’umutekano by’inyubako zabo n’ababagana.

Ibi babisabwe n’itsinda ry’akarere ka Kicukiro ubwo kasuzumaga uko umutekano n’isuku bimeze muri amwe mu mahoteli n’inyumabako zikoreshwa n’abantu benshi zigera kuri cumi n’imwe  zo muri aka karere, igikorwa cyakozwe ku matariki ya 2 na 3 Mutarama.

Iri tsinda ryari riyobowe na Béatrice Mukamana,ushinzwe isuku n’isukura mu karere ka Kicukiro ryari rigizwe n’abandi bantu batanu barimo Inspector of Police (IP),Hamdun Twizeyimana,ushinzwe guhuza Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse no gukumira ibyaha mu karere ka Kicukiro.

Mukamana yavuze ko iri suzuma ryari rigamije kureba uko isuku n’umutekano byifashe muri izo nyubako ndetse no kubagira inama mu kubinoza.

Yagize ati,” Twasanze muri rusange isuku imeze neza cyane cyane mu bikoni,ububiko bw’ibiribwa,uburiro,ubwiherero,uburyamo,n’ahandi, ariko na none twabasabye gushyiraho ingamba zo gukaza isuku n’umutekano.”

IP Twizeyimana yabagiriye inama yo kwongera umubare w’ibikoresho byifashishwa mu kurwanya inkongi z’umuriro harimo imashini zifashishwa mu gusaka imodoka, abantu n’ibyo baba bafite, no kubigura ku batabifite ndetse anabagira inama yo kugira ububiko bw’amazi ashobora kwifashishwa mu gihe habayeho inkongi.

Yagiriye by’umwihariko ba nyiri za sitasiyo za esansi kujya birinda ubucukike bw’ibinyabiziga kuri za sitasiyo mu rwego rwo kwirinda iyononekara ry’ibintu byinshi mu gihe habaye inkongi.