Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Kicukiro: Abatwara abagenzi ku magare biyemeje kujya batanga amakuru y’abatunda n’abacuruza ibiyobyabwenge hagamijwe gukumira ibyaha

Urubyiruko rwo mu karere ka Kicukiro rusanzwe rukora akazi ko gutwara abagenzi ku magare rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu gukumira ibyaha no kubirwanya cyane cyane batanga amakuru y’abatunda n’abacuruza ibiyobyabwenge.

Ibi babyiyemereye nyuma y’uko abagera kuri 96 bo mu Murenge wa Gahanga bibumbiye muri koperative yabo yitwa ATAVEGA bahawe ibiganiro byo gukumira ibyaha no kubahiriza amategeko y’umuhanda tariki ya 9 Mutarama 2014. Ibi biganiro bikaba byaratanzwe n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha mu buryo buzwi kw’izina rya community policing.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nunga katangiwemo ibyo biganiro Gahizi Valgas ndetse na Chief Inspector of Police (CIP) Jean Claude Kabandana babwiye urwo rubyiruko ko rutagira icyo rugeraho mu kazi karwo ndetse no kwiteza imbere, mu gihe rudatanze amakuru ku kintu icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira, kuko umutekano ariwo shingiro rya byose.

Abo banyamuryango ba koperative ATAVEGA bakaba baraganirijwe kuri ibi bikurikira: uruhare rwabo mu gucunga umutekano banakumira ibyaha bitandukanye, umutekano wo mu muhanda, gutanga amakuru ku gihe ndetse n’uruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Uwavuze mw’izina rya bagenzi be witwa Ntawangwanabose Jean Damascène yavuze ko bajyaga batinya guha Polisi amakuru cyane cyane y’abatunda ibiyobyabwenge ariko kuva babonye icyo kiganiro,  biyemeje kujya batanga amakuru kugirango babe mu gihugu gifite amahoro n’umutekano. Yongeyeho ndetse ko banatangiye gukangurira bagenzi babo kwiga amategeko y’umuhanda hagamijwe kwirinda guteza impanuka.