Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Kicukiro: Abatwara abagenzi ku magare biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kwicungira umutekano

Abatwara abagenzi ku magare bagera kuri 567 bo mu murenge wa Kanombe, mu karere ka Kicukiro bavuga ko ibiganiro bahabwa na  Polisi y’u Rwanda bituma umwuga wabo urushaho kubateza imbere, kandi ko bituma bagira uruhare mu  gukumira ubwiyongere bw’impanuka zo mu muhanda.

Aba banyonzi bibumbiye mu Ishyirahamwe ryitwa “Twubake igihugu rubyiruko” bavuga ko ibyo bagezeho babikesha ubumenyi bahawe na Polisi y’u Rwanda mu bihe bitandukanye bujyanye no kubahiriza amategeko y’umuhanda harimo uko batwara igare mu muhanda, ibijyanye no kuritwaraho umugenzi n’uburenganzira bw’abandi bakoresha umuhanda.

Ibi babivugiye mu nama bagiranye na Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano mu karere ka Kicukiro, akaba yari hamwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanombe, Nirera Marie Rose.

Ibyo biganiro byabakanguriraga kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya byabereye mu kagari ka Rubirizi tariki 19 Mata.

Biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ikintu cyose kinyuranije n’amategeko. 

Umuyobozi wabo ku rwego rw’Akarere witwa Singirankabo Vedaste yagize ati:"Hafi y’abanyonzi bose bamaze guhugurwa na Polisi y’u Rwanda. Ubumenyi twahawe bwatumye turushaho kunoza umwuga wacu; kandi tugira uruhare mu kwicungira umutekano."

Singirankabo yakomeje agira ati:"Umutekano usesuye dufite mu gihugu ni wo utuma dukora umwuga wacu nta nkomyi bityo tukabasha kwiteza imbere ndetse tukagira uruhare mu guteza imbere igihugu cyacu. Tugomba rero kubahiriza amategeko agenga umwuga wacu kubera ko kuyica biri mu bishobora guhungabanya umutekano wo mu muhanda."

IP Twizeyimana yabwiye abo bakora uyu mwuga ati:" N’ubundi musanzwe mugira uruhare mu kwicungira umutekano; ariko murasabwa kurushaho kurwanya ikintu cyose kinyuranije n’amategeko."

Yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, no kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana.

Yababwiye kandi ati:"Impanuka iyo ibaye ntitoranya. Ibyo bisobanuye ko kubahiriza amategeko y’umwuga wanyu biri mu nyungu zanyu n’abandi bakoresha umuhanda."

Nyuma yo gusobanurirwa imikorere y’Ihuriro ry’Urubyiruko Nyarwanda rw’Abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing Organization-RYVCPO), abanyonzi 209 muri abo bari muri iyo nama  bafashe umwanzuro wo kuba abanyamuryango ba RYVCPO.

Asoza, Nirera yababwiye ati:"Mukwiye kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikibi aho kiva kikagera mutanga amakuru ku gihe y’abantu bakoze cyangwa bafite imigambi yo gukora ibinyuranije n’amategeko."

Yabasabye kurangwa n’isuku no kwitabira gahunda za Leta nk’Umuganda n’izindi zitandukanye.

Yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yabagiriye kandi abasaba kuzikurikiza.