Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Kayonza: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abayisilamu kugira uruhare mu kwicungira umutekano

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza yagiranye inama n’abayisilamu 187 batuye umurenge wa Mukarange muri ako karere, baganirizwa ku ruhare rwabo mu kwicungira umutekano aho batuye, no gukemura ibibazo mu mutekano aho bigaragaye.

Muri iyi nama, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza Chief Inspector of Police (CIP) Marc Minani, yabwiye abo bayisilamu ko isi isigaye yarabaye nk’umudugudu ikaba irangwa n’ibyaha bitandukanye, bityo basabwa kubyirinda.

Akaba yaragize ati:”Isi turimo yabaye nk’umudugudu, uko yihuta mu iterambere ni nako ibyaha bikorwa mu buryo bwihuse, niyo mpamvu abanyarwanda bose bagomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano barushaho kurwanya ibyo byaha.”

CIP Minani yabwiye kandi abo bayisilamu ko umuryango ugaragaramo ibyaha udatera imbere, aho yagize ati:”Niba mushaka gutera imbere kurusha uko muri ubu, mugire uruhare mu kwicungira umutekano, mutangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose cyawuhungabanya.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza Uwibambe Consolée nawe wari witabiriye iyo nama, yasabye abo abo bayisilamu gukunda igihugu bakitabira ibikorwa bigiteza imbere.