Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Kayonza: Polisi ifunze umusore ukekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza yataye muri yombi umusore uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko, akaba akekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano, nyuma y’aho afatanywe agera ku bihumbi 640 agizwe n’inoti z’amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda.Ibi byabaye kuwa mbere tariki ya 24 Gashyantare 2014, bibera mu kagari ka Kawangire, umurenge wa Rukara, akarere ka Kayonza.

Uyu musore wafatanywe ariya mafaranga y’amahimbano avuga ko yayakuye I Rwamagana aho yakoraga, igihe yari mu bwiherero  akayabona mu ibahasha aho yari amanitse, agahita asezera agataha.

Kugira ngo uyu musore afatwe byatewe n’uko yahaye umwana baturanye ibihumbi 10 ngo ajye  kugura ibintu mu iduka amugarurire bitandatu  bizima maze nyir’iduka niko kudashira amakenga amafaranga yari ahawe, we n’abaturage bari aho  bahise bitabaza Polisi ikorera ku murenge wa Rukara, ihita imuta muri yombi, nawe ajya kubereka aho yayakuye nibwo uyu musore atawe muri yombi.

Ubu iperereza rikaba rikomeje ngo ukuri kujye ahagaragara ku byerekeranye n’inkomoko y’ayo mafaranga y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda  mu ntara y’iBurasirazuba, Senior Superintendent Benoit Nsengiyumva yavuze ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane inkomoko y’aya mafaranga, ngo ubu bakaba bitegura kuyajyana muri Banki Nkuru y’Igihugu ikaba ariyo yemeza ko koko ayo mafaranga ari amahimbano, basanga ariyo uyu musore agakorerwa dosiye agakurikiranwa n’amategeko.

SSP Nsengiyumva  akaba asaba abantu kutijandika muri ibi bikorwa byo gukora amafaranga no kuyigana, akaba yarakomeje avuga ko abibwira ko bakira vuba banyuze muri ziriya nzira baba bibeshya, ko ahubwo bakitandukanya n’ibindi byaha birebana n’ubukungu n’imari by’igihugu  kuko Polisi n’izindi nzego bari maso ku buryo batazahwema kubata muri yombi.

Abantu kandi barasabwa kujya batanga amakuru y’abantu hirya no hino bashobora kugaragara mu bikorwa byo kwigana amafaranga ndetse n’ibindi byaha muri rusange kugira ngo habeho kurengera ubukungu bw’igihugu no gucunga umutekano w’abaturarwanda muri rusange.