Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

KAYONZA: Hanginjwe ibiyobyabwenge nyuma y’umuganda

Tariki ya 26 nyakanga 2014 mu karere ka Kayonza,Umurenge wa Kabarondo,Akagari ka Cyabajwa habaye umuganda w’ukwezi wari witabiriwe n’abaturage benshi  na Police aho bashoboye kwiharurira inzira y’amagare ibahuza n’isoko rya Kabarondo n’akagari ka Rusera.

Nyuma yaho hatwitswe ibiyobyabwenge harimo Kanyanga ingana na litiro 100,Urumogi ibiro 103 hanatwikwa kandi ibiti bya kabaruka bingana na Toni 12.

Mu magambo yavugiwaho yose yagarutse k’ubibi bw’ibiyobyabwenge;Umuvugizi wa police muntara y’iburasirazuba senior superintendant (SSP) Bénoit Nsengiyunva yabwiye abaraho ko urumogi na Kanyanga ari ibiyobyabwenge ko ubinyoye  aba  adatinya gukora ibyaha ibyo aribyo byose harimo no gufata kungufu abana b’abakobwa.

Nyuma y’umuganda hakaba hatwitswe ibiti bya kabaruka byagiye bifatwa muburyo butandukanye yasobanuriye abaraho ko ari impanvu yo kurinda ibidukikije no kubahiriza itegeko ryabyo.

Muri uwo muhango wo kwangiza ibiyobwabwenge no gutwika ibiti  byatwa Kabaruka hari umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John,Uhagarariye ubushinjacyaha Usabyemariya Donatille,Umuvugizi wa Police mu ntara y’iburasirazuba SSP Bénoit Nsengiyunva wagarutse kububi bw’ibiyobyabwenge mu bantu by’umwihariko ku rubyirko.