Kubera ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane Kanyanga gikunze kugaragara mu kagari ka Kabura umurenge wa Kabarondo akarere ka Kayonza, no mu rwego rwo kujya inama uburyo yacika muri ako gace, Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere n’abayobozi b’akarere baganirije abaturage batuye ako kagari ibabwira ububi bw’icyo kiyobyabwenge n’ingaruka zacyo ndetse n’ibindi biyobyabwenge kuko bikunze guteza ibibazo by’umutekano muke birimo ubujura ndetse n’urugomo rwa hato na hato rimwe na rimwe rutera n’urupfu.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John yasabye abakuru b’imidugudu gukorana neza n’abaturage mu gutanga amakuru ku bakora kanyanga bikazatuma icyo kiyobyabwenge gicika.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yasabye abatuye ako kagari kujya batanga amakuru ku bakora kanyanga, abatazajya bayatanga bagafatwa nk’abafatanyacyaha b’abayenga n’abayicuruza.
Akaba yaragize ati:”Buri muturarwanda asabwa gukumira no kwirinda ibyaha, turabasaba kwirinda ibyaha bikorerwa mu kagari kanyu, kuko umutekano wanyu ari mwe ureba mbere na mbere, mufatanye n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano kurwanya Kanyanga kandi utazafatanya nazo mu gutanga amakuru azafatwa nk’umufatanyacyaha”.
Nyuma y’ibyo biganiro, abaturage bavuze ko bagiye gufatanya n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano kurwanya abateka n’abacuruza kanyanga biyemeza kujya batangira amakuru ku gihe y’icyahungabanya umutekano wabo.
Kuwa mbere w’iki cyumweru turangiza umuturage witwa Kubwimana Yusito wo muri ako kagari yaturikanywe n’ingunguru yari atetsemo Kanyanga iramutwika, ubu akaba arwariye mu bitaro bya Rwinkwavu.
Nyuma yaho gato inzego z’umutekano zakoze umukwabo muri ako kagari zifata kanyanga bamwe mu baturage bari batetse ikaba yaramenewe imbere y’abaturage.
English
Kinyarwanda











