Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza n’abanyeshuri bari mu biruhuko, bahuriye mu nama y’umunsi umwe mu murenge wa Mukarange, ku itariki 3 Ukuboza 2015. Baganiriye ndetse banarebera hamwe uko barushaho gukomeza ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge.
Ushinzwe ubufatanye hagati ya Polisi,abaturage n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (DCLO) mu karere Kayonza Assistant Inspector of Police (AIP) Eraste Niyibizi,yabwiye abo banyeshuri ko ubufatanye mu kwicungira umutekano no kuwibungabungira ari ngombwa ko buri wese abigiramo uruhare.Aba banyeshuri nabo bakaba babomba kuba bamwe mubo bireba
Yakomeje abibabwira muri aya magambo:”Ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage mu kubungabunga umutekano nibyo byatumye igihugu cyacu kiba mu bihugu bya mbere bitekanye ku isi, ariko kandi haracyariho zimwe mu mbogamizi ziwuhungabanya nko kunywa ibiyobyabwenge bikorwa n’urubyiruko rurimo abanyeshuri.
Ni uruhare rwacu twese kurwanya no gukumira ibyaha binyuranye dutanga amakuru vuba y’abacuruza ibiyobyabwenge n’abakora ibikorwa bindi bibi,murasabwa rero kuba intangarugero”.
Iyi nama ije ikurikira ifatwa rya bamwe mu banyeshuri bari mu biruhuko muri aka karere bafatiwe mu bikorwa byo kunywa ibiyobyabwenge.
Ushinzwe ubufatanye hagati ya Polisi,abaturage n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Kayonza yasobanuriye abo banyeshuri amoko y’ibiyobyabwenge birimo urumogi,kanyanga,inzoga zitemewe z’inkorano n’ibindi,
n’uruhare runini rwabo mu kubirwanya cyane cyane batanga amakuru y’ababinywa.
Umwe mu banyeshuri wari itabiriye iyi nama, Emmanuel Ntambara yasabye ko inama nk’iyi yajya iba kenshi ndetse n’inzego z’ibanze zikayigiramo uruhare. Yagize ati:”hari n’abandi banyeshuri bataje muri iyi nama. Tugomba kubagezaho ubutumwa tuvanye hano ku buryo hazaboneka umusaruro ushimishije mu kurwanya ibiyobyabwenge”.
Ibi kandi byanashimangiwe na mugenzi we witwa Jean Claude Sindikubwabo akaba yarasabye abanyeshuri kugira icyo bakora mu guhindura sosiyete nyarwanda izira gukoresha ibiyoyabwenge.
Inama yasoje abanyeshuri biyemeza kugeza ubutumwa kuri bagenzi babo ndetse bumvikana kuzitabira indi nama mu cyumweru gitaha bakazungurana ibitekerezo ari benshi ku kurwanya byimazeyo ibiyobyabwenge n’ibindi byaha muri rusange.
English
Kinyarwanda











