Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi yafatanye umugabo udupfunyika ibihumbi 6,168 tw’urumogi. Yari arutwaye kuri moto; rukaba rwari ruzinze neza ruri mu gikapu; ku buryo uwamubonaga wese yibwiraga ko muri icyo gikapu cye harimo nk’ibigori, ibishyimbo, amasaka n’ibindi.
Uwafashwe yitwa Ntagara Serge w’imyaka 38; asanzwe ari umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Bugarura mu karere ka Rutsiro. Yafatiwe mu kagari ka Gisanze mu murenge wa Rubengera ku itariki ya 15 Kanama. Afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Rubengera, mu gihe Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rurimo gukurikirana amakuru arambuye ajyanye n’urwo rumogi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko kugira ngo uyu mugabo afatwe byaturutse ku makuru Polisi yahawe n’abaturage. CIP Gasasira yagize ati:” umuturage yaraduhamagaye aduha amakuru ko hari umugabo bakekaga ko yari ahetse urumogi kuri moto RD 089H mu muhanda Rutsiro-Karongi. Akigera mu murenge wa Rubengera, abapolisi baramuhagaritse bamubaza ibyo yari afite mu gikapu; ahita yemera ko ari urumogi atwaye”.
CIP Gasasira na none yagize ati:" Polisi y’u Rwanda izi amayeri yose abantu bishora mu biyobyabwenge bakoresha. Hari abarwizirika ku mubiri bakambariraho imyenda, harimo abarwambara mu nkweto bakarenzaho amasogisi ndetse n’abarwambara ku mutwe bagashyiraho ingofero, abandi barutwara mu majerekani, mu mapine y’igare, mu bihaza n’andi mayeri menshi. Byose tuba tubizi kandi twiteguye gukomeza kubafata no kubashyikiriza inzego zibishinzwe. Icyo dusaba buri wese ni ukureka uwo muco mubi. Turashimira abaturage baduha amakuru kuko biri mu bituma tubafata”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burengerazuba yakomeje agira ati:”Abantu babyishoramo bibwira ko bizabakiza; ariko aho kubakiza birabahombya ndetse bikanabateza ubukene kubera ko umuntu ubifatanywe arafungwa ndetse agacibwa ihazabu kandi n’ibiyobyabwenge yafatanwe bikangizwa."
Yibukije kandi ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya abana, n’ibindi.
Yagize kandi ati:"Ibikorwa by’abanyoye ibiyobyabwenge bihungabanya ituze ry’abantu muri rusange. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya." Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu baturage.
Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
English
Kinyarwanda











