Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Karongi: Abaturage bakanguriwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Umuyobozi w’Agashami ka Polisi y’u Rwanda gashinzwe kurwanya no gukumira ibyaha byo kwangiza ibidukikije, Superintendent of Police (SP) Corneille Murigo, ku itariki 9 Ukuboza 2015, yagiranye ikiganiro n’abaturage bagera kuri 250 bo mu kagari ka Birambo, ko mu murenge wa Gashari, mu karere ka Karongi, abasobanurira ingaruka zo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi akangurira abashaka kubukora kubahiriza amategeko agenga ubucukuzi bwayo.

SP Murigo yababwiye ko hari bamwe mu baturage bacukura amabuye y’agaciro mu mugezi uri muri aka gace witwa Mashyiga, ukaba wisuka mu wa Nyabarongo, aha akaba yarababwiye ko ibyo bikorwa biwukorerwamo bigira ingaruka mbi ku bidukikije.

Yabasobanuriye ko gucukura amabuye y’agaciro bisabirwa uburenganzira mu nzego zibishinzwe, kandi ko ari na zo zigena uburyo acukurwa, bityo ko kwiha uburenganzira bwo kubikora ari icyaha.

Yabakanguriye kandi kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aha akaba yarababwiye ko bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi, bityo, abagira inama yo kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi abasaba kujya baha amakuru Polisi y’u Rwanda y’ababikora.

Iki gikorwa cyabereye muri aka karere kijyanye na gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo gukangurira abaturage kwirinda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha aho biva bikagera, no kubegereza serivisi , cyane cyane, abatuye kure ya sitasiyo za Polisi y’u Rwanda.

Ni muri urwo rwego, kuri uwo munsi, serivisi zo muri iyi modoka-biro zatangiwe  muri kariya kagari ka Birambo, aha hakaba harakiriwe ibirego 22 birimo 16 by’inshinjabyaha naho ibisigaye bikaba ari iby’imbonezamubano.

SP Murigo yasobanuriye abatanze ibyo birego ko iby’inshinjabyaha bizakurikiranwa na Polisi y’u Rwanda naho iby’imbonezamubano bikaba bizashyikirizwa izindi inzego zibishinzwe.

Yabwiye abo baturage kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’uwagikoze cyangwa uri gucura imigambi yo kugikora.

Ushinzwe irangamimerere muri uriya murenge, Kabunga Etienne, yasobanuriye abo baturage ko kwangiza ibidukikije bitera ibiza nk’inkangu, n’itemba ry’ubutaka, kandi ko iyo ibyo bibaye bitera umutekano muke kuko hari igihe bihitana abantu cyangwa bikabakomeretsa.

Yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kuri ubwo bumenyi yahaye abo baturage bujyanye no kubungabunga ibidukikije, maze abasaba kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.

Umwe muri abo baturage witwa Ntarwumwe Erneste yagize ati:" Ibi biganiro byatumye nsobanukirwa ingaruka zo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Kuva ubu mbaye umufatanyabikorwa wa Polisi y’u Rwanda mu kubirwanya."

Yasabye abaturage bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe no kwirinda icyo cyaha, kandi bakajya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’umuntu ukora ibyaha muri rusange.

Ku munsi wakurikiyeho wo ku itariki ya 10 Ukuboza, nabwo ishami rishinzwe kurengera ibidukikije ryasuye abaturage bo mu karere ka Ruhango,umurenge wa Kabagari,akagari ka Rwesero. Abaturage bageraga ku 120 bakanguriwe kudacukura ku buryo butemewe amabuye y’agaciro,kurengera ibidukikije batangiza amashyamba.Ibi biganiro babigejejweho na SP Corneille Murigo uyobora ishami ryo kurengera ibidukikije riri mu ishami rya Polii rishinzwe ubugenzacyaha (CID)aho umuyobozi w’umurenge wa Kabagari Habimana Sosthène nawe yari ahari akaba yarasabye abaturage kumva neza ndetse bagashyira mu bikorwa ubutumwa bagejejweho. Hari kandi na Dufatanye Ismael,ushinzwe ishami ry’ubugenzuzi mukigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije  (REMA).