Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Ukuboza Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi,umurenge wa Runda, kagari ka Kabagesera yafashe uwitwa Marc Tuyishimire afite amashashi angana n’amapaki 400 iwe mu rugo mu masaha ya saa moya z’umugoroba.
Hafatiwe kandi inzoga z’inkorano zingana na litiro 192 zifashishwa mu gukora kanyanga.Ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda.
Umuvugizi wa Polisi muntara y’amajyepfo Chief Superintendent of Police (CSP),Hubert Gashagaza yavuze ko gukoresha amashashi bihanirwa n’amategeko kuko bitemewe mu Rwanda ,byangiza ibidukikije.
CSP Gashagaza akaba akangurira abanyarwanda kwirinda ikoreshwa ry’amashashi kuko yangiza ibidukikije kandi bakajya batangira amakuru kugihe yaho bakeka ibyaha bitandukanye kugirango bikumirwe.
Aributsa kandi abaturage kujya birinda ko abacuruzi babapfunyikira ibintu mu mashashi kuko ,atemewe mu Rwanda ahubwo bagatungira agatoki Polisi n’izindinzego aho bantu bakiyakoresha.
Ingingo ya 433: Ibihano bihabwa uwafatanywe amasashe ya pulasitiki ayakoresha cyangwa ayacuruza abayobozi b‟Inganda, ab‟ibigo by‟ubucuruzi cyangwa b‟isosiyete y‟umunyamigabane umwe bafatanywe amasashe akozwe muri pulasitiki batabyemerewe, bayakora cyangwa bayakoresha, bahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo
Ibihano.Umuntu wese ugurisha amasashe akozwe muri pulasitiki atabyemerewe, ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).Umuntu wese ukoresha isashe ikozwe muri pulasitiki, ahanishwa ihazabu y‟amafaranga
y‟u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) kandi akamburwa iyo sashe.
Iyo habaye isubiracyaha, igihano cyikubakabiri (2).
English
Kinyarwanda











