Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, ku itariki ya mbere Werurwe 2016, mu kigo cya Groupe Scolaire Kayumbu kiri mu murenge wa Kayumbu, mu karere ka Kamonyi , yagiranye inama n’abanyeshuri bagera kuri 400, ibigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo, kandi ibakangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo, kimwe no kurwanya ibindi byaha muri rusange cyane cyane bihatira gukumira no kurwanya amakimbirane abikomokaho igihe bari iwabo mu miryango.
IP Athanase Niyonagira , ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha muri Kamonyi, yabwiye aba banyeshuri ko ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusinzi kandi abasobanurira ko kubera ko baba bataye ubwenge, ubwo businzi rimwe na rimwe butuma batwara inda z’indaro, zikurikirwa no kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe, ipfunwe , ubuzererezi, ubwomanzi no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yababwiye ko bishobora gutuma bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, urugomo, gufata ku ngufu no gusambanya abana bakaba batagikomeje amashuri yabo.
Yagize kandi ati:" Ntushobora gutsinda mu ishuri cyangwa ngo wigirire akamaro ndetse ukagirire umuryango wawe n’Igihugu muri rusange warishoye mu biyobyabwenge. Imbere hanyu ni heza, mukwiye rero kwirinda no kurwanya ikintu cyose cyahangiza".
Ibindi IP Niyonagira yabasobanuriye ni icuruzwa ry’abantu , aho abarikora bibasira urubyiruko nkabo maze abasaba kwima amatwi uwaza wese abizeza kubashakira akazi cyangwa amashuri hanze y’u Rwanda kuko biri muri bimwe bashukisha abo bashaka kujyana; mu birebana n’ubuzima, yabakanguriye gufata ingamba ngo bahashye icyorezo cya malariya bihatira kurara mu nzitiramibu kandi babikangurira n’abo mu miryango baturukamo.
Umunyeshuri witwa Niyodusenga Musa w’imyaka 19 y’amavuko we yagize ati:”Turashima inama Polisi iduhaye kuko ari ingirakamaro. Igihe tuba tugiye kungwa mu mutego w’ingeso mbi tuzajya twibuka ububi bw’ibyo biyobyabwenge n’ubwo ibyinshi twari tubizi. Ubu natwe twiyemeje kubirwanya duhereye ku ishuri ndetse n’iwacu mu ngo dutahamo, dore ko ari naho bikoreshwa cyane.”
Yavuze ko biyemeje kuzajya bahita bamenyesha Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ubuyobozi n’iz’ishuri ryabo mu gihe babonye abo bantu cyangwa bamenye amakuru ajyanye n’ikintu cyose cyahungabanya mugenzi wabo n’umutekano muri rusange, aho yagize ati:” izi nama nitwe zifitiye akamaro mbere y’abandi kandi tugiye kuzisangiza bagenzi bacu duturanye batiga kugirango dufatanye urwo rugamba rwo kurwanya ibyaha aho biva bikagera haba ku ishuri ryacu ndetse n'iwacu mu rugo.
Umuyobozi wa Groupe Scolaire Ruyumba, Bwana Hakizimana Jean Damascene yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abanyeshuri abereye umuyobozi maze abasaba kuzazishyira mu bikorwa.
Yagize ati:"Izi nama zizatuma abanyeshuri bacu barushaho kurangwa n’imico n’imyitwarire byiza, kuko nk’ubu duhanganye n’ibirangaza byinshi bishuka cyane abana b’abakobwa, twizeyeko iyi nama ibidufashamo".
English
Kinyarwanda











