Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Kamonyi: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, ku itariki 4 Gashyantare 2016, mu  kigo cyitwa Groupe Scolaire Ruyumba  kiri mu murenge wa Nyamiyaga, mu karere ka Kamonyi , yagiranye inama n’abanyeshuri bagera kuri 350, ibigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo kandi ibakangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo kimwe no kurwanya ibindi byaha muri rusange.

IP Athanase Niyonagira  , ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha muri  Kamonyi,  yabwiye  aba banyeshuri  ko ibiyobyabwenge nk’urumogi, n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusinzi kandi abasobanurira ko kubera ko baba bataye ubwenge, ubwo businzi rimwe na rimwe butuma batwara inda z’indaro, zikurikirwa no kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe, ipfunwe , ubuzererezi, ubwomanzi no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yababwiye ko bishobora gutuma bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, urugomo, gufata ku ngufu no gusambanya abana bakaba batagikomeje amashuri yabo.

Yagize kandi ati:"Ibiyobyabwenge  byangiza kandi biyobya ubwenge bw’uwabinyoye. Ntushobora gutsinda mu ishuri cyangwa ngo wigirire akamaro ndetse ukagirire umuryango wawe n’igihugu muri rusange ubinywa. Imbere hanyu ni heza. Mukwiye rero kwirinda no kurwanya ikintu cyose cyahangiza".

Ibindi IP Niyonagira yababwiye ni ukwirinda no kwima amatwi umuntu waza ababwira ko ashobora kubaha amafaranga cyangwa izindi mpano , aho yaboneyeho kubakangurira  kwirinda abashoferi batwara amakamyo atunda umucanga uva muri ako gace, bivugwa ko bararura bamwe mu bana b’abakobwa biga muri icyo kigo babashukisha amafaranga n’utundi tuntu no kubatwara muri ayo makamyo babavana cyangwa babajyana ku ishuri ngo babashore mu busambanyi n’izindi ngeso mbi.

Yababwiye  kujya bahita bamenyesha Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ubuyobozi n’iz’ishuri ryabo  mu gihe babonye abo bantu cyangwa bamenye amakuru ajyanye n’ibyo bikorwa byabo byabashora mu bwomanzi.

Umwe mu banyeshuri witwa Niyobuhungiro Ernestine yavuze ko inama bahawe na Polisi zumvikanye kandi bazihatira kuzishyira mu bikorwa kuko aribo zifitiye akamaro mbere y’abandi kandi bagiye kuzisangiza bagenzi babo baturanye batiga kugirango bafatanye urwo rugamba rwo kurwanya ibyaha aho biva bikagera haba ku ishuri yabo ndetse n'iwabo mu rugo.

Umuyobozi wa Groupe Scolaire Ruyumba, Bwana Kiruhura Robert  yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abanyeshuri abereye umuyobozi maze abasaba kuzazishyira mu bikorwa.

Yagize ati:"Izi nama, uretse kuba zizatuma turwanya tukanakumira ibyaha birimo kunywa, gukwirakwiza no gucuruza ibiyobyabwenge mu kigo cyacu, bizanatuma abanyeshuri bacu barushaho kurangwa n’imico n’imyitwarire byiza, kuko nk’ubu duhanganye n’abashoferi badushukira abana b’abakobwa bo muri aka gace, twizeyeko iyi nama ibidufashamo".