Mu rwego rwo kunoza neza no kuzuza inshingano zabo za buri munsi inkeragutabara zo mukarere ka Kamonyi mu murenge wa Runda zigera kuri mirongo ine zagenewe amahugurwa y’umunsi umwe azongerara ubumenyi mu kwicungira umutekano.
Aya mahugurwa akaba yarabereye ku kibuga cy’umupira cya Ruyenzi.
Umupolisi ushinzwe guhuza polisi n’abaturage mukarere ka Kamonyi AIP Athanase Niyonagira yavuze ko iyo nama ari iyo kubashimira kubufatanye bwiza bubaranga mukazi kabo ndetse no gushyiraho ingamba zo gucunga umutekano mu murenge wa Runda ndetse no mukarere ka Kamonyi muri rusange.
AIP Niyonagira yongeye kandi asaba abari bitabiriye iyo nama kurangwa n’ikinyabupfura cyane cyane ko aricyo cyabafasha kurangiza neza inshingano zabo .
Yakomeje kandi abamenyesha ko bakwiye gukomeza ubufatanye basanganywe n’izindi nzego z’umutekano kandi mugihe bibaye ngombwa bakagisha inama.
AIP Niyonagira yongeye kubibutsa kugendera kuri gahunda za guverinoma dore ko arizo zituganisha mukuzamura imibereho myiza ya rubanda ndetse tukimakaza ubumwe n’ubwiyunge,gahunda ya ndi umunyarwanda ikaducengeramo ,ibikorwa by’umuganda tukabyitabira,hagashyigikirwa gahunda y’ubwisungane mu kwivuza n’ibindin ,ikindi kandi yababwiye ko ibyo baganirijweho badakwiye kubisiga aho bicaye ahubwo bakwiye kugenda bakanabyigisha abandi.
Ikindi kandi AIP Niyonagira yibukije abari aho ko bakwiye kurangwa no gukunda igihugu cyababyaye bakagendera kundangagaciro z’u Rwanda.
Yongeyemo abibutsa gukomeza gushyigikira umuco wo guhanahana amakuru kukintu icyo aricyo cyose cyateza umutekano mucye kandi bakamenya kujya barinda neza abakekwaho ibyaha ndetse n’ibintu byafatiriwe mugihe hagikurikizwa gahunda yo kubishyikiriza ubutabera.
Seleman Rutaganzwa umwe mubari muri iyo nama yagize ati” Inama yagenze neza kandi yabaye ingirakamaro kuko yabaye umwanya mwiza wo gusubira kwiyibutsa inshinganmo zacu ,tukisuzuma nyuma tugafata ingamba zo kurinda umutekano w’umurenge wacu”
English
Kinyarwanda











