Kuri uyu wa kane tariki ya 27 Ugushyingo, abagize komite zo kwicungira umutekano bmu karere ka Kamonyi bagera ku 100, bakoze inama y’ umunsi umwe igamije kunoza akazi kabo no gufata ingamba zo gukomeza gukumira no kurwanya ibyaha aho batuye.
Iyi nama yabereye mu kagali ka Mataba,umurenge wa Kayenzi, yitabiriwe n’muyobozi nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayenzi Emmanuel Mbonigaba na AIP Athanase Niyongira ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Mbonigaba yashimye abitabiriye iyi nama uruhare bagira mu kurwanya no gukumira ibyaha hirya no hino muri ako karere.
Yakomeje abasaba gukomeza kurangwa n’uwo muco mwiza barushaho gufatanya n’inzego z’umutekano kugira ngo ibyaha bikumirwe mbere yuko ababikora bagera ku mugambi wabo, no gukomeza gukaza amarondo.
AIP Niyongira yasabye abagize inzego zo kwicungira umutekano kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye birimo cyane cyane ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nka;Kanyanga, urumogi ndetse n’inzoga z’inkorano, kuko usanga bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu ndetse n’umutekano mucye.
Yasobanuye ko ibiyobyabwenge bitera ibindi byaha birimo; gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, urugomo n’ubujura n’ibindi.
AIP Niyongira yabasabye kujya bamenya ingo zirimo amakimbirane,bakanihutira kumenyesha inzego zibishinzwe, kugirango bene ibyo bibazo bishakirwe umuti mbere y’uko bitera impfu za hato na hato.
English
Kinyarwanda











