Kuri iki cyumweru, taliki ya 23 Gashyantare 2014, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, hatangiye amahugurwa y’iminsi ine ku kurwanya ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga(cyber crimes), akaba yarateguwe n’umuryango wa Polisi mpuzamahanga(Interpol) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda.
Aya mahugurwa akaba ahuje abagenzacyaha 31 baturutse mu bihugu 22 bihuriye mu muryango wa Polisi mpuzamahanga , akarere ka gatanu ka Afurika kagizwe n’ibihugu by’u Rwanda, Burundi, Uganda, Kenya, Tanzaniya, Etiyopiya, Seyisheli, Jibuti, Eritereya, Mozambike, Botswana, Sudani, Zimbabwe, Lesoto, Malawi, Ibirwa bya Morise,Namibiya, Zambiya, Swazilandi ; Nijeriya na Gana baje nk’abatumirwa , hakiyongeraho n’intumwa zavuye nyir’izina mu muryango wa Polisi mpuzamahanga wa Interpol.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije, ushinzwe abakozi n’ubutegetsi, DIGP Stanley Nsabimana atangiza aya mahugurwa, yavuze ko ibyinshi mu bihugu bya Afurika ubu bifite umuvuduko mu ikoranabuhanga ari nako bihanganye n’ubwiyongere bw’ibyaha birikorerwamo, bityo Polisi zo muri ibyo bihugu zikaba zigomba kurangwa n’ubufatanye buzashingira ku ihererekanyamakuru kugirango ibi byaha n’ababikora bakomwe imbere.
Yarangije avugako yizeye ko abitabiriye aya mahugurwa bazaboneramo ubumenyi buzabafasha mu kugenza ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga ku buryo burushijeho, dore ko aya mahugurwa ari n’inshuro ya mbere abereye muri Afurika, ibi bikazatuma ibihugu byo muri aka karere bigira ubushobozi bwo gukumira ibyaha nk’ibi.
Aya mahugurwa aziga ku bintu byinshi harimo ikoreshwa ry’udukarita dukoreshwa mu mabanki mu bikorwa byo kubitsa, kubikuza no kohereza amafaranga tuzwi nka VISA cards, ubugenzacyaha kuri murandasi n’imbuga nkoranyambaga, n’ibindi bitandukanye byose bifite aho bihuriye n’ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga.
Intego nyamukuru y’uyu muryango wa Interpol akaba ari uguhuriza hamwe ibikorwa bya za Polisi zo mu bihugu bitandukanye byo ku isi, haharanirwa ko isi dutuye yarangwamo n’amahoro n’umutekano.
English
Kinyarwanda











