Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

KACYIRU: POLISI YAKANGURIYE URUBYIRUKO KU ICURUZWA RY’ABANTU

Urubyiruko  kimwe nk’abandi banyarwanda barakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya ibyaha byaba ibikorerwa mu midugudu iwabo abo batuye ndetse n’ibyaha by’indengamipaka nk’icuruzwa ry’abantu n’ibindi. Urubyiruko rero rukaba ruhamagarierwa kuba maso kuko hari abashaka kubungukamo babaha ibyizere by’ibinyoma bagamije kubashora mubucuruzi bw’abantu.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Tony Kuramba,umuyobozi w’ishami rya polisi y’u Rwanda rikorana na polisi mpuzamahanga yabwiye abari mu murenge wa Kacyiru ari naho iki kiganiro cyatangiwe kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 ukuboza 2014 ,yabwiye urubyiruko rugera kuri 400 rukomoka mu karere ka Gasabo  rwari rwitabiriye iyo nama  ko icuruzwa ry’abantu n’ubwo ritarasakara mu Rwanda ariko ririho.

ACP Tony Kuramba yagize ati”Icuruzwa ry’abantu ni kimwe mu bikomeye  gihungabanya uburenganzira bwa muntu,ahoabantu bafatwa nk’ibicuruzwa akaba ariyo mpamvu dukwiye guhagurkira icya rimwe tukarirwanya”.

ACP Kuramba yongeyemo agira ati”N’ubwo ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge bigenda bigabanyuka,turacyabona  bamwe murubyiruko bakibyishoramo,usanga hari abacuruza  ndetse bakanywa urumogi n’ibindi binyobwa bitemewe.yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge bishobora kubaganisha  mu myitwarire mibi  nko kuba batwara inda zidateganijwe,ubujura,urugomo bikaba kandi byanatuma  bacikiriza amashuri,yongeyemo ababwira ko badakwiye kwangiza ejo hazaza heza habo n’ah’igihugu cyabo bitandukanya n’ibiyobyabwenge kuko abenshi murubyiruko babyishoramo usanga aribo  batagera cg se batanuzuza intego n’inshingano  zabo.

Yasabye urubyiruko kuba umusemburo wo kwirinda ibyaha kandi bakaba ijisho rya bagenzi babo,batangira amakuru ku gihe ajyanye n’ikintu icyo aricyo cyose cyahungabamnya umutekano w’aho batuye Margaret Mukandayambaje umwe mubaganirijwe yavuze ko ashimishijwe n’inyigisho yahawe bikaba bimuhaye ubumenyi bw’ibanze kubijyanye n’icuruzwa ry’abantu,uko rikorwa n’uko waryirinda akaba rero ubu adashobora kugwa mumitego w’abashukanyi.

Yakomeje agira ati” iyi ni inyigisho nziza ndetse na bagenzi banjye zabafashije ikindi kandi dukwiye no kuzigeza ku bandi”.

Yahamagariye urubyiruko bagenzi be kwitabira gukoresha ibitangazamakuru nka twitter na facebook mu rwego rwo kwamagana icuruzwa ry’abantu n’urumogi.iki gikorwa kikaba cyari icyo murwego rwa‘Turn back crime campaign’ (ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibyaha) igikorwa cyatangijwe mu rwanda mu kwezi gushize kinagamije kureba ibyaha ndengamupaka hagamijwe kubumbatira umutekano ku isi hose.