Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Kacyiru: Inzego z’ Umutekano mu mahugurwa y’ uko bakora iperereza ry’ ahatewe ibisasu

Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Mutarama, abapolisi 21 kimwe n’ abarikare 6, batangiye amahugurwa y’uko bakora iperereza ry’ahantu hatewe ibisasu. Aya mahugurwa azamara iminsi 4. akaba ari kubera mu kigo gitanga amahugurwa cya Polisi y’u Rwanda(ethic center) ku Kacyiru.

Muri icyo gihe cy’ iminsi ine, abayarimo bakaba bazahugurwa ku bijyanye no gukusanya,   kubika ibimenyetso by’ ahatewe ibisasu, ndetse no gukurikirana abakekwa muri icyo gikorwa.

Abapolisi bari muri aya mahugurwa bakaba ari abagenzacyaha, bakorera mu ishami rya Polisi ry’ubugenzacyaha, n’abashinzwe iperereza.

Aya mahugurwa akaba atangwa n’ inzobere z’abanyamerika, aho Polisi y’u Rwanda ikaba ibiterwamo inkunga na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Afungura aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe Ubuyozi n’ abakozi, DIGP Stanley Nsabimana, yavuze ko abakora iterabwoba, usanga ahanini bifashisha ibikoresho bitandukanye birimo ibisasu, bagamije guteza umutekano mucye hirya no hino ku isi.

Yakomeje avuga ko kugira ngo iryo terabwoba  ribashe gukumirwa ndetse no kurwanywa, ko ari ngombwa ko abashinzwe umutekano, bahabwa ubumenyi kubijyanye no gukusanya no kubika ibimenyetso by’ ahatewe ibisasu kugira ngo bifashe mu iperereza hagamijwe guta muri yombi ababa babiteye.

Yasoje asaba aba bapolisi n’ abasirikare bayateraniyemo guha agaciro ayo mahugurwa kugira ngo bazabashe gukoresha neza ibyo bazayakuramo.