Abapolisi 21 n’ abarikare 6, bari bamaze iminsi 4 mu mahugurwa y’uko bakora iperereza ry’ahatewe ibisasu, kuwa kane tariki ya 9 Mutarama, barayasoje.
Muri icyo gihe cy’ iminsi 4, bahuguwe ku bijyanye no gukusanya, kubika ibimenyetso by’ ahatewe ibisasu, ndetse no gukurikirana abakekwa muri icyo gikorwa.
Bakaba kandi kuwa gatatu tariki ya 8 Mutarama, barayakomereje mu kigo cya gisirikare i Gako mu karere ka Bugesera, aho bafashe amasomo y’ubumenyingiro.
Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa, uwari uhagarariye abanyeshuri Superintendent of Police (SP) Hamza vita yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarateguye aya mahugurwa kandi igafasha no kugenda neza kwayo, akaba yaravuze ko ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa buzabafasha gukora akazi kabo ka buri munsi neza.
Yasoje avuga kandi ko ubumenyi bahakuye, bazabugeza kuri bagenzi babo batagize amahirwe yo guhugurwa.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyozi n’abakozi, DIGP Stanley Nsabimana wari umushyitsi mukuru mu muhango wo kuyasoza ku mugaragaro, yashimiye abitabiriye amahugurwa ku bwitonzi n’ikinyabupfura bagaragaje mu minsi 4 bari bayamazemo, ababwira ko ubumenyi babonye bagomba kubusangiza bagenzi babo basize mu kazi.
Yakomeje ashimira abarimu batanze aya mahugurwa kuba baremeye kuza kubasangiza ubumenyi, n’uburyo bitanze muri ako kazi Yashoje asaba aba bapolisi n’abasirikare bari bayateraniyemo kuzakoresha neza ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa.
Aya mahugurwa yaberaga mu kigo gitanga amahugurwa cya Polisi y’u Rwanda (Police Ethic Center) ku Kacyiru, akaba yarateguwe na Polisi y’u Rwanda, atangwa n’inzobere z’abanyamerika.
English
Kinyarwanda











