Kuri uyu wa kabiri taliki ya 23, Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda habereye amahugurwa y’umunsi umwe y’abapolisi kazi bagera ku 100.
Aya mahugurwa akaba ya funguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa wa yashimiye intera Polisi y’u Rwanda ifite mu kongera abapolisikazi aho bakora akazi gatandukanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye kugitsina, icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa ry’ibiyobwabwenge ni bindi byaha bikorerwa mu muryango.
Minisitiri Gasinsigwa ya shimiye urwego rwa Polisi y’urwanda kuba rwohereza abapolisikazi benshi ku isi hose mu kubungabunga amahoro harimo n’igitsina gore aho yavuze ko icyibazo cy’uburinganire ari icyibazo cyireba ibice byose by’ubuzima mu iterambere.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite ingamba nyinshi zo guteza imbere abapolisikazi haba kubohereza mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi,kujya mu myanya y’ubuyobozi bwa Polisi itandukanye aha akaba yatanze urugero rwa,
Chief Inspector Antoinette Umuraza ukuriye itsinda ry’abapolisi kazi bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya centre Africa ,ndetse na IP felicite Mujawamariya kubera ibikorwa by’indashikirwa yakoze Darfur akaba yarashimiwe nu muryango w’abibumbye.
Akaba kandi yakomeje avuga ko iyo abapolisi kazi bahuye bose baganira ibintu byinshi bijyanye na kazi kabo kaburibunsi ndetse n’imibereho y’ubuzimabusanzwe.
IGP Gasana yavuze ko leta ifite intego yo guteza imbere uburinganire kandi na Polisi y’ u Rwanda ubu ikaba ifite abapolisikazi bagera kuri 20%, abapolisikazi 100 bari mu butumwa bwamahoro, naho abarenga 150 bakaba biteguye kujya mu butumwa bwamahoro.
Iyi nama yari yitabiriwe kandi n’umuyobozi wa One UN Rwanda Mr Lamin Manneh Wavuze ko u Rwanda ari intangarugero ku isi hose kubijyanye no kubahiriza ireme ry’uburinganire kandi ashimira Polisi ko iza ku isonga mu kubahiriza iryo reme.
Yavuze ko u Rwanda rufite umurugo mwiza wo kurwanya ruswa, ivangura, ihohoterwa ndetse ni curuzwa ry’abantu kandi akomeza avuga adashidikanya ko u Rwanda ari igihugu gifite ubunararibonye mu bindi bihungu akaba yashoje yifuriza abapolisi Noheri nziza ndetse numwaka mushya muhire.
English
Kinyarwanda











