Abapolisi 52 bashinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina baturutse hirya no hino mu gihugu mu mitwe ya Polisi itandukanye, kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Ukuboza 2015 batangiye amahugurwa azamara iminsi itanu ari kubera ku Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda akaba yari agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uburyo bakwakira uwahohotewe.
Atangiza ku mugaragaro ayo mahugurwa, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K.Gasana yashimiye abitabiriye aya mahugurwa, abasaba kuzashyira mu bikorwa ibyo baziga barushaho kunoza umurimo.

IGP Gasana yavuze ko ihame ry’uburinganire mu iterambere rigomba gukora impinduka zigaraghara muri Polisi y’u Rwanda kandi rikaba munzego zose, atari ukugirango hakumirwe ibyaha gusa ahubwo ari no gukurikirana ko ntawe uhutazwa, buri wese mu rwego rwe, bityo na Polisi y’u Rwanda igakomeza gutera imbere muri izo gahunda.
Yagize kandi ati:” Ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigomba kuba igikorwa rusange, hagahurizwa hamwe imbaraga, ubumenyi no kungurana ibitekerezo, niyo mpamvu tubasaba guhuza ubunararibonye musanganywe, bukanonosorerwa muri aya mahugurwa, tukaba tunifuza ko ubutaha mwazaza mubidusangiza mu bikorwa kandi uruhare rwanyu rugakomeza kugaragara aho mukorera.”
Abatangiye amahugurwa kandi bakaba bazahabwa amasomo ajyanye n’ uruhare rw’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (community Policing) mu kubikumira, gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uko bakira uwarikorewe, uruhare rw’abapolisikazi bitabiriye amahugurwa mu guhindura imyumvire y’aho bakorera niy’abo bahagarariye by’umwihariko, imikorere ya Isange one Stop Centre, uburyo bwo kuringaniza imbyaro, Kwirinda virus itera Sida n’ibindi.
Aya mahugurwa kandi yitabiriwe ma Madamu Eugenie Kabageni, wungirije umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura uburinganire wanatanze ikiganiro gifungura amahugurwa , ku ruhare rw’abashinzwe kurwanya ihohohterwa rishingiye ku gitsina mu guteza imbere ihame ry’uburinganire. Aya mahugurwa akaba azarangira ku italiki ya 11 Ukuboza 2015.
English
Kinyarwanda











