Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIZWA MURI POLISI Y’U RWANDA

DEPARTMENT OF HUMAN RESOURCE MANAGEMENT

PO BOX 6304 KIGALI

www.police.gov.rw

Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda  buramenyesha abantu bose bashaka kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bwatangiye kwandika abantu bose bifuza kwinjira mu gipolisi ku rwego rw’aba ofisiye bato.

Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

 

  • Kuba ari umunyarwanda,
  • Kuba abishaka,
  • Kuba byibura atarengeje imyaka 30 y’amavuko
  • Kuba afite impamyabushobozi ya kaminuza (Ao)
  • Kuba atarigeze akatirwa igifungo kirengeje amezi atandatu,
  • Kuba afite ubuzima buzira umuze,
  • Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya leta,
  • Kuba yiteguye gukorera ahariho hose Polisi y'u Rwanda ya mwohereza.

Abujuje ibisabwa baziyandikisha kubiro bya polisi byo kurwego rw’akarere (DPU) batuyemo bitwaje forumirere yujuje neza iboneka ku rubuga rwa internet www.police.gov.rw , fotokopi  y’impamyabushobozi yamashuli bize, fotokopi y’irangamuntu, n’ifoto imwe ngufi. Abatazabona internet bazakura forumirere ku biro bya polisi byo ku rwego rw’akarere. Gutanga ibyangombwa bizarangira taliki ya 29 Gicurasi 2016

Bikorewe I Kigali Kuwa 20/ 05/2016

 

YAHAYA KAMUNUGA

ACP

Komiseri Ushinzwe Abakozi