Itsinda ry’impuguke ziturutse mu muryango w’Afurika y’i Burasirazuba (EAC) kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Mutarama, zasuye Polisi y’u Rwanda. Uru ruzinduko rwabo rukaba rwari rugamije kurebera hamwe aho Polisi y’u Rwanda imaze kugeza imirimo yo kwitegura kwakira ikigo cy’icyitegererezo mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana ubwo yakiraga aba bashyitsi, yababwiye ko u Rwanda rwiteguye kugira ikigo gifite ubushobozi mu bijyanye n’imigendekere myiza y’ikoreshwa ry’imihanda nyabagendwa. Ibi bikaba byerekanwa n’ibyo Polisi y’u Rwanda yamaze kugeraho, birimo ikigo gishinzwe gupima ubuziranenge bw’ibinyabiziga. Iki kigo kikaba kiri mu Mujyi wa Kigali , Polisi ikaba ifite gahunda yo gukwirakwiza ibigo nk’iki hirya no hino mu Ntara.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba yakomeje abwira izo ntumwa ko mu bihe biri imbere, iki kigo kizanashyirwa ku mipaka hirya no hino y’igihugu cyacu hagamijwe gupima imodoka zituruka hanze y’igihugu.
IGP Emmanuel K. Gasana yanavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kongerera ubumenyi abapolisi mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Aha akaba yasobanuraga ko kugira bene ubu bumenyi bituma habaho ukugabanyuka kw’impanuka zibera mu mihanda. Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishuri ry’ikoranabuhanga rya Gishali rikaba ryigisha imyuga itandukanye n’ubumenyingiro (GIP).
Iki kigo cya Gishali (GIP) kikaba cyigisha abapolisi n’abandi bakigana ibyerekeranye n’ubumenyi mu by’imodoka, ikoranabuhanga ndetse n’ubumenyi mu mategeko y’umuhanda.
Aba bashyitsi kandi basobanuriwe imikorere ndetse n’ingamba z’ishami rya Polisi rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda (traffic police), aho basobanuriwe ikoranabuhanga rikoreshwa n’iri shami mu rwego rwo kugabanya impanuka no guha serivisi nziza abanyarwanda.
Assistant Commissioner of Police Kaguta Bazirakye wari uyoboye izo ntumwa, yishimiye ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho mu gukumira impanuka zo mu muhanda. Yakomeje avuga ko ibyo biboneye bihuye neza n’ibyo uyu muryango w’Afurika y’i Burasirazuba wifuza, akaba avuga ko nta kabuza Polisi y’u Rwanda ikwiriye kuba yaba icyicaro cy’ikigo cy’icyitegererezo mu bijyanye no kubungabunga umutekano wo mu muhanda.
Biteganyijwe ko mu ruzinduko rwabo rw’iminsi itatu, iri tsinda rigomba gusura icyicaro cy’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda, ikigo gipima ubuzima bw’ibinyabiziga kiri mu karere ka Gasabo ndetse n’ishuri rya Polisi ry’ikoranabuhanga rya Gishali ryigisha imyuga inyuranye n’ubumenyingiro riri mu kare ka Rwamagana.
English
Kinyarwanda











