Kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Mutarama , itsinda ry’impuguke zaturutse mu muryango w’Afurika y’i Burasirazuba (EAC) ziri mu ruzinduko muri Polisi y’u Rwanda, aho zaje kurebera hamwe aho Polisi y’u Rwanda imaze kugeza imirimo yo kwitegura kwakira ikigo cy’icyitegererezo mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda.
Muri urwo ruzinduko barimo, kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Mutarama basuye ikigo cya Polisi y’u Rwanda gipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga ahazwi cyane ku izina rya “contrôle technique”. Bageze kuri icyo kigo gipima ubuzima bw’ibinyabiziga, umuyobozi wacyo Senior Superitendent of Police (SSP) Sam Bugingo yabasobanuriye imikorere yacyo, abereka uko bapima ubuziranenge bw’ikinyabiziga, kuva kihinjiye kugeza kihasohotse.
Yaberetse kandi ibyumba byose bigize icyo kigo, n’ibyuma bifashisha bapima ubuziranenge bw’ibinyabiziga.
Bahavuye,berekeje kuri sitade Amahoro ahari imodoka nayo yujuje ibyangombwa byose bipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga, ikaba ifasha icyo kigo gukorera umubare munini w’ibinyabiziga ku munsi. Iyo modoka ikaba igenda izenguruka hirya no hino mu turere ipima ubuzima bw’ibinyabiziga.
SSP Bugingo yababwiye kandi ko Polisi y’u Rwanda ifite gahunda yo kubaka ibigo nk’ibi mu tundi turere tw’igihugu.
Izi ntumwa zo mu muryango EAC zikaba zanasuye ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishali mu karere ka Rwamagana, ishuri rya Polisi ry’ikoranabuhanga rya Gishali ryigisha imyuga inyuranye n’ubumenyingiro (GIP) ndetse n’ikigo cyigisha ibyerekeranye no kubungabunga amahoro na cyo kiri i Gishari mu karere ka Rwamagana.
English
Kinyarwanda










