Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Ingamba Polisi y’u Rwanda yafashe mu kurwanya ibiyobyabwenge mu mwaka wa 2014 zatanze umusaruro

Ntawe muntu utaziko ibiyobyabwenge ari bibi byangiza umuryango nyarwanda ndetse n’umuntu ku giti cye.

Muri ibyo biyobyabwenge usanga harimo urumogi, cocaïne,marijuana,kanyanga n’ibindi, bigira ingaruka kuwabinyoye kugeza aho bishobora kumwica akabura ubuzima.

Ikibabaje cyane nuko usanga ibiyobyabwenge byiganje mu rubyiruko cyane aho usanga ababinyoye bataye amashuri,bakishora mubyaha bitandukanye,abandi ugasanga batwaye inda z’indaro babaye ababyeyi mugihe kitateganyijwe.

Polisi y’u Rwanda nku ko muri 2014 yafashe ingamba  ikaba izarushaho gukaza ingamba  mu mwaka 2015 zo kuzarwanya ibiyobyabwenge aho biri mu muryango nyarwanda hose.

Ikindi Polisi yakoze ni ubukangura mbaga mu baturage mu Rwanda hose ndetse no mu bigo by’amashuri no kugenzura imipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi kugira ngo ite muri yombi abantu binjiza ibiyobyabwenge kugirango bicuruzwe imbere mu gihu cyangwa bikahanyura bigenda mu bindi bihugu byohanze cyane nko ku mugabane w’uburayi.

Izi ngamba Polisi yafashe zikaba zaratanze umusaruro mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ryabyo mu Rwanda.

Zimwe mu ngero zagaragaye ni aho mu karere ka  Rubavu mu kwezi k’ Ukwakira  abanyabyaha 3 bafashwe na Polisi bafite ibiyobyabwenge umwe muribo akaba yari umugore bigaragara ko iki kibazo cyari kimaze gufata indi ntera.

Hari kandi n’abandi bantu 3 bafatiwe mu mazi barimo boga mu kiyaga bafite urumogi rungana n’ibiro 45.Hari kandi n’abandi bantu cyangwa itsinda ry’abantu bagiye bafatirwa mu Rwanda nko kubibuga by’indege bakoresha u Rwanda nk’inzira yo kunyuzamo ibiyobyabwenge nka  cocaïne ariko bagasanga Polisi y’u Rwanda iri maso.

Zimwe mungero twavuga  abantu 4 bafashwe mu kwezi gushize bagerageza kwinjiza cocaïne ifite agaciro kamafaranga y’u rwanda miliyoni 285 baturutse muri Brazil mu mujyi wa Sao Paolo .

Ifatwa ryabo rikaba ryara bayeho kubera imikoranire myiza ya za Polisi mpuza mahanga (Interpol) yatanze amakuru ku gihe ko hari bantu bafite ibiyobyabwenge baturutse Brazil bagaca Doha ,bagaca Dacar bakabona kuza I Kigali.

Bakigera ku kibuga k’indege I Kanombe bahise bafatwa kuko Polisi y’u Rwanda yari yakomeje kubakurikirana umunota ku munota aho banyuze hose.

Polisi ikaba igira inama abantu bose ko irimaso kandi ko itazihanganira uwo ariwe wese uzishora muri ibyo bikorwa kandi ko ingamba zigikomeje zo kubirwanya cyane ko  muri uyu mwaka Polisi y’u Rwanda ku itariki 26 ,Kamena  yifatanyije na minisiteri zitandukanye yitabiriye umunsi mpuza mahanga wo kurmukurwanya ibiyobyabwenge.

Ni muri urwo rwego ikigo cya Kigali gishinzwe ibarurisha mibare mu byubuzima cyagaragaje ko 50% by’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 35 banyoye ku biyobyabwenge akaba ari nayo ntandaro yo gukubita no gukomeretsa,ubujura no gufata kungufu n’ibindi.

Na none kandi mu kwezi kwa Nzeri Polisi y’u Rwanda ikaba yarakoze ubukangura mbaga mubaturage no mubigo by’amashuri bigera kuri 200 babakangurira kwirinda ibiyobyabwenge.

Polisi ikaba igaragaza ko muri uyu mwaka ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ryagabanutse 2,5%  ugereranyije n’umwaka wa 2013.

Polisi ikaba izakomeza gukaza ingamba muri 2015 no gukoresha ubundi buryo bushya kugira ngo ikomeze kurwanya ibiyobyabwenge no kurandura burundu ibiyobyabwenge mu muryango nyarwanda.