Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda yagarutse ku mikorere ya kinyamwuga no kudatezuka ku ntego mu gucunga umutekano

Ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hateraniye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda, yiga ku kunoza imikorere n’ubunyamwuga mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano.

Iyi nama ari nayo rwego rukuru ruyobora Polisi y’u Rwanda kandi rufata ibyemezo, ihuza abayobozi bakuru ba Polisi ku rwego rw’igihugu, Abayobozi b’amashuri ya Polisi; Abakomiseri ba Polisi; Abayobozi b’amashami n’imitwe yihariye bya Polisi; ba Komanda b’Intara n’ab’Uturere bya Polisi n’abandi bapolisi bemezwa n’Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda, yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta.  Inkuru Irambuye... 

Polisi y’u Rwanda na RIB bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza, Polisi y'u Rwanda n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye cyari kigamije kubagaragariza ishusho y'umutekano n'uruhare rwabo mu guharanira ko abaturage b'u Rwanda babaho mu mutekano usesuye binyuze mu kubagezaho amakuru y'ukuri yaranze umwaka ushize kandi nabo babigiramo uruhare cyane cyane mu kwimakaza umutekano bakumira ibishobora kuwuhungabanya.  Inkuru Irambuye... 

PTS GISHARI: Abazigisha abitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro batangiye amahugurwa

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, ku wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza, yayoboye umuhango wo gutangiza amahugurwa agenewe abapolisi n’abasirikare bazajya bigisha abitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, abera mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi (PTS), i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Ni amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, yitabiriwe n’abagera kuri 25 bagizwe n’abapolisi n’abasirikare bakomoka mu bihugu 22 by’Afurika birimo n’u Rwanda ruyakiriye, akaba agamije kubongerera ubushobozi bwo guhugura bagenzi babo mbere yo koherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.  Inkuru Irambuye...  

SUDANI Y’EPFO: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bambitswe imidali y’Ishimwe

Umuryango w'Abibumbye (UN), ku wa Gatandatu tariki 6 Ukuboza, wambitse imidali y'ishimwe ry'akazi, abapolisi b'u Rwanda 185 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo (UNMISS).

Ni imidali ishimangira ubwitange, n'umuhate wabaranze mu gihe cy’amezi 11 bamaze mu nshingano zo kurindira umutekano abaturage b'abasivili muri icyo gihugu.  Inkuru Irambuye...