Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Incamake y'amakuru y'ingenzi ya Polisi y'u Rwanda y'icyumweru gishize

Amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi ari rwo: www.police.gov.rwyari agamije nk’uko biri mu ntego zayo  gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe gukomeza gufatanya mu kwicungira umutekano wabo n’ibyabo.

 Binyuze kandi muri ayo makuru, abaturarwanda bamenye  ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize. Aya akaba  ari yo makuru y'ingenzi yayiranze mu cyumweru gishize:

 Ni gute ikoranabuhanga rifasha Polisi y’u Rwanda gutunganya neza imirimo yayo

 Polisi y’u Rwanda yifashisha ikoranabuhanga mu gukumira no kurwanya ibyaha bikorwa muri iyi minsi dore ko hari abaryifashisha mu kubikora.

 Iterambere mu ikoranabuhanga rituma inzego z’umutekano zihanga udushya dutuma ibyaha bikumirwa bitaraba, n’ababigizemo uruhare bagafatwa vuba. Soma inkuru irambuye.

 Guverineri Bosenibamwe arasaba abaturage b’Intara ayoboye kugira umutekano uwabo

 Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé yahamagariye abaturage bo muri iyi Ntara kwita ku mutekano w’aho batuye birinda kandi barwanya ibyaha aho biva bikagera.

 Ibi yabivuze ubwo yagiranaga inama n’abaturage b’uturere twa  Musanze na Burera mu bihe bitandukanye mu cyumweru gishize . Soma inkuru irambuye.

 Umuyobozi w’ibikorwa bya Polisi muri UNMISS yasuye abapolisi b’u Rwanda

 Ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo UNMISS, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera, yaganiriye n’abapolisi b’u Rwanda bari muri ubwo butumwa, abakangurira gukomeza kugirana imikoranire myiza n’inzego zishinzwe umutekano zo muri kiriya gihugu ndetse n’abapolisi bagenzi babo, bahanahana amakuru kugira ngo bakomeze kubungabunga umutekano no gukumira ibyawuhungabanya  cyane cyane mu nkambi z’impunzi z’imbere mu gihugu. Soma inkuru irambuye.

 Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kubungabunga ibidukikije no kuva mu manegeka

 Polisi y’u Rwanda iributsa abaturage bose kureka gukora igikorwa icyo ari cyo cyose cyaganisha ku kwangiza ibidukikije kugira ngo dukumire ibiza kandi twirinde gutakaza ubuzima bw’abantu bitewe n’ ibyo bikorwa.

 Umuyobozi w’agashami ka Polisi y’u Rwanda gashinzwe kurwanya iyangizwa ry'ibidukikije n'ibyaha bibikomokaho (Environmental Protection Unit-EPU) Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi, yibukije ko hakiri abaturage bigabiza ibidukikije bakabyangiza nko gutema amashyamba bakayatwikamo amakara nta ruhushya babifitiye kimwe n’abacyubaka mu manegeka. Soma inkuru irambuye.

 Nyagatare: Abaturage bakanguriwe kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iry’ abana

 Abaturage bo mu kagari ka Tabagwe, mu murenge wa Nyagatare, ho mu karere ka Nyagatare, bakanguriwe kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya  ibyaha birimo icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu ngo, n’irikorerwa abana.

Ibi babikanguriwe ku itariki 10 Gicurasi mu kiganiro bagiranye  na Chief Inspector of Police (CIP) Ebert Rutaro na Inspector of Police (IP) Viviane Umulisa, bakaba bakora mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID).

 Ubu butumwa babuhereye abo baturage mu gikorwa cyo kubegereza serivisi hakoreshejwe imodoka irimo ibiro bikorwamo n’abapolisi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bayo. Soma inkuru irambuye.

 Uwakoze Jenoside wari wariyoberanyije yafatiwe i Kigali

 Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo w’imyaka 48 y’amavuko wiyitaga Umutanzaniya, akaba yari asanzwe ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 Hussein Minani, wari warabonye ubwenegihugu bwa Tanzaniya ku izina rya Hussein Abdi Kitumba Mujandi, yafatiwe i Remera mu karere ka Gasabo ku italiki 6 Gicurasi uyu mwaka. Soma inkuru irambuye.

 Kicukiro: Abanyeshuri bo mu bigo bine bashyizeho amahuriro yo kurwanya ibyaha

 Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ane yo mu karere ka Kicukiro bashyizeho amahuriro yo kurwanya ibyaha (Anti-crime Clubs).

 Byakozwe n’abo mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyanza, abo mu rwa Gatenga ya mbere , abiga muri Samuduha Integrated College (SICO) n’abo mu Ishuri ryisumbuye rya Kanombe (Ryahoze ryitwa EFOTEC). Soma inkuru irambuye.

 Police Handball Club ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona

 Mu mpera z’icyumweru gishize, Shampiyona y’umukino w’intoki mu Rwanda yarakomeje, aho ku wa gatandatu tariki 14 Gicurasi Ikipe ya Police Handball Club yakomeje kwitwara neza itsinda Ishuri ryisumbuye rya Kigoma ibitego 30 kuri 15.Soma inkuru irambuye.

 Abaretse ibiyobyabwenge bavuze ingaruka zabyo

 Abagabo babiri bo mu kagari ka Ruyenzi ho mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi baretse kunywa ibiyobyabwenge bavuze ingaruka byabagizeho, kandi  bakangurira ababikora kubireka.

  Abo ni Nshuti Michel ufite imyaka 25 y’amavuko na Tuyisabe Emmanuel ufite imyaka 26 y’amavuko. Soma inkuru irambuye.

 CPCs bakanguriwe kongera imbaraga mu gukumira no kwirinda ibyaha

 Mu rwego rwo gukomeza kongerera ubumenyi Komite za Kominiti Polisingi (CPCs) zimaze igihe gito zitowe, Polisi y’u Rwanda yatangiye guhugura abazigize ku nshingano zabo zo gukumira no kurwanya ibyaha.

 Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yakoranye inama n’abagize CPCs hafi 1000 bakorera mu turere twa Ngoma, Nyabihu na Kicukiro. Soma inkuru irambuye.

  Police FC ibifashijwemo na Usengimana yatsinze Muhanga FC

 Ku munsi wa 23 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ku wa gatatu tariki 11 Gicurasi, mu mukino wabereye kuri Sitade ya Kicukiro, Police FC yatsinze Muhanga FC ibitego 2 ku busa,  byose bikaba ari ibya Usengimana Danny. Soma inkuru irambuye.