Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Incamake y'amakuru y'ingenzi ya Polisi y'u Rwanda y'icyumweru gishize

Amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi ari rwo:www.police.gov.rw, yari agamije, nk’uko biri mu ntego zayo , gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano wabo n’ibyabo.

Binyuze kandi muri ayo makuru, abaturarwanda bamenye  ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize. Aya makuru akurikira akaba ari yo y'ingezi Polisi y'u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi mu cyumweru gishize:

Intumwa zo muri Burkina Faso zashimye imikorere ya Polisi y’u Rwanda

Itsinda ry’intumwa esheshatu zaturutse mu nzego z’ubutabera mu gihugu cya Burkina Faso zashimye imikorere ya Polisi y’u Rwanda n’uburyo ikorana neza n’abaturage mu gucunga umutekano.

Ibi, izi ntumwa, zari ziyobowe na Mouhamadou NIANG, zabitangaje ku itariki 26 Ugushyingo 2015 nyuma yo gusura  Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID). Kanda hano usome inkuru irambuye.

Abapolisi bo mu bihugu umunani bitegura kujya mu butumwa bwa LONI batangiye amahugurwa i Gishali

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, ku itariki 23 Ugushyingo 2015,yatangije amahugurwa y’abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’abibumbye (LONI), aya mahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 60, baturutse mu bihugu umunani, akaba azamara ibyumweru bibiri. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha (CID) ryasuye abaturage b’akarere ka Gicumbi

Ku itariki 26 Ukwakira 2015, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha (CID) ryasuye abaturage bo mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi.

Ibi bisanzwe biri muri gahunda y’iri shami ryo gusura abaturage batuye kure ya sitasiyo za Polisi hagamijwe kubegera no kubaha serivisi nziza. Ibi bikorwa hifashishijwe imodoka y’iri shami irimo ibikoresho ndetse n’abagenzacyaha, bakaba baganira n’abaturage ku ngingo zinyuranye ndetse bakumva n’ibibazo byabo, byose  bikaba biba bigamije gukumira no kurwanya ibyaha. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire barebeye hamwe ingamba zo guca Asbestosi

Ku wa kane tariki 26 Ugushyingo 2015, mu karere ka Kicukiro, habereye inama y’umunsi umwe yari ihuje abapolisi 53 barimo abagenzacyaha ba Polisi y’u Rwanda  ku rwego rw’uturere n’intara n’abandi bavuye mu mutwe w’ubwubatsi muri Polisi y’u Rwanda  hamwe  n’itsinda ry’abakozi baturutse mu kigo cy’igihugu cy’imiturire. Iyi nama, yari igamije kunoza imikoranire no gufatira hamwe ingamba nshya mu guca isakaro rya “Asbestosi” binyuze mu mategeko. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Bugesera: Abakozi bo mu bitaro bya ADEPR Nyamata bahawe ubumenyi ku kwirinda no kuzimya inkongi z'imiriro

Ushinzwe guhuza Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Bugesera, Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze, ku wa 27 Ugushyingo 2015, yahaye ubumenyi abakozi bo mu bitaro bya ADEPR Nyamata bagera ku ijana ku bijyanye n’ubwoko bw’inkongi z’imiriro, ikizitera, uko bazirinda , ndetse  n’uko bazizimya mu gihe zibaye. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Rubavu: Batanu bafunzwe bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwiba mazutu Kompanyi y’Abashinwa ikora imihanda

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu  ifunze abagabo batanu bakekwaho ubujura bwa mazutu ya sosiyete y’abashinwa ikora umuhanda Pfunda-Karongi. Aba bashinwa ubwo bagezaga  ikirego cyabo kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanama tariki ya 27 Ugushyingo 2015, bavugaga ko bibwe mazutu ingana na litiro 700 mu minsi mike ishize. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Guhinduza impushya zo gutwara ibinyabiziga zarengeje igihe bikorwa ku buryo budahenze kandi bwihuse

Kongeresha agaciro uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rusanzwe rwararengeje igihe bikowa ku buryo bworoshye kandi buhendutse nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda. Hishyurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Kicukiro: Polisi yu Rwanda ifunze umugabo wiyitirira akazi adakora akanaka ruswa

Ku itariki 26 Ugushyingo 2015, mu kagari ka Cyimo, mu murenge wa Masaka, Polisi ihakorera yataye muri yombi umugabo witwa Mwumvaneza Charles w’imyaka 29, ukomoka mu mudugudu wa Mboneko, akagari ka Buhoro, mu murenge wa Gishyita, akarere ka Karongi, akaba akurikiranyweho  kwiyita umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire no kwaka ruswa abaturage. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Polisi y’u Rwanda yasobanuye uburyo umufana yakomeretse mu mukino wahuje Rayon Sport na Gicumbi FC

Polisi y’u Rwanda yasobanuye uburyo umufana yakomeretse mu mukino wahuje Rayon Sport na Gicumbi FC ku itariki 25 Ugushyingo 2015, uwo mukino wari mu rwego rw’irushanwa ryiswe 'Rayon Sport Christmas Cup' wabereye ku kibuga cya Kicukiro. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Police FC yatsinze Mukura VS igitego 1-0 mu irushanwa ryateguwe n’ikipe ya Rayon Sport

Ku itariki 25 Ugushyingo 2015, irushanwa ryateguwe n’ikipe ya Rayon Sport ryitwa “Rayon Sport Christmas Cup” nibwo ryatangiye ku bibuga bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.

Kuri uwo munsi, Police FC yatsinze Mukura VS igitego 1-0, uyu umukino ukaba warabereye ku kibuga cya Mumena i Nyamirambo. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Rubavu: Indi Koperative y’abamotari yashyizeho ihuriro ryo kurwanya no gukumira ibyaha

Nyuma y’aho mu cyumweru gishize abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bo mu karere ka Rubavu bibumbiye muri koperative COTMERU bashyiriyeho ihuriro ryo kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-Crime Club) bise 'Ndi Umunyarwanda COTMERU', ku wa 25 Ugushyingo 2015, abandi bamotari 157 bibumbiye muri koperative COCTMO, bateye ikirenge mu cyabo. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda gukoresha amafaranga y’amiganano

Polisi y'u Rwanda mu karere ka Rubavu ifunze uwitwa Nizeyimana Jean de Dieu w’imyaka 35 ukomoka mu kagari ka Kabumba, mu  murenge wa Bugeshi, muri Rubavu, akaba , ku itariki 23 Ugushyingo 2015, yarafatanywe amafaranga ibihumbi 71 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Kigali: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abamotari kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda  mu mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, ku wa 23 Ugushyingo 2015, yakanguriye abamotari bo mujyi wa Kigali bibumbiye mu Mpuzamashyirahamwe yabo yitwa FERWACOTAMO igizwe n’abanyamuryango 11 500, kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha birimo ibijyanye n’umwuga wabo nk’ubujura bwa moto, ndetse n’ibindi aho biva bikagera. Kanda hano usome inkuru irambuye.