Amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi ari rwo:www.police.gov.rw, yari agamije, nk’uko biri mu ntego zayo , gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe ubufatanye mu gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano wabo n’ibyabo.
Binyuze kandi muri ayo makuru, abaturarwanda bamenye ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize. Aya makuru akurikira akaba ariyo y'ingezi Polisi y'u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi mu cyumweru gishize:
Minisitiri w'umutekano yashimye abanyamakuru uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana, ubwo yasozaga inama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ku itariki 2 Ukuboza 2015 ihuje Polisi y’u Rwanda n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda, yashimye ubufatanye bw’izi nzego zombi mu gukumira no kurwanya ibyaha. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Gishali: Abapolisi bo mu bihugu umunani bitegura kujya mu butumwa bwa LONI basoje amahugurwa bashimirwa uko bayakurikiranye
Abapolisi 60 bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’abibumbye (LONI) baturutse mu bihugu umunani, ku itariki 4 Ukuboza 2015, basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri bakoreraga mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishali mu karere ka Rwamagana. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Ikiganiro n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, ku itariki ya 1 Ukuboza 2015 , yatangaje ko hari ingamba zo kurushaho gucunga no kubungabunga umutekano mu mujyi wa Kigali cyane cyane mu mpera z’uyu mwaka. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Polisi n’Itangazamakuru biruzuzanya- Impuguke mu Itangazamakuru
Impuguke mu Itangazamakuru bavuze ko ibyo Polisi y’u Rwanda n’Itangazamakuru bikora biba bigamije ituze n’iterambere birambye bya rubanda.
Ibi babitangaje ku itariki 2 Ukuboza 2015 mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hagati yayo n’Itangazamakuru. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Nta buhungiro bw’abanyabyaha buri mu Rwanda-Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa, yavuze ko nta buhungiro bw’abanyabyaha buri mu Rwanda, ibi akaba yarabitangaje ku itariki 3 Ukuboza 2015 ubwo itangazamakuru ryerekwaga umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 witwa Mateso Fidèle, wibye amafaranga muri Hoteli mu gihugu cya Uganda ku itariki ya 29 Ugushyingo 2015, akaza gufatirwa mu Rwanda bukeye bwaho ku itariki ya 30 Ugushyingo 2015. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Ngororero: Abaturage bakanguriwe kurengera ibidukikije no kurwanya icuruzwa ry’abantu
Abacukuzi n’abaturage 150 bo mu kagari ka Rususa, mu murenge wa Ngororero, ku itariki 4 Ukuboza 2015, basuwe n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishizwe Ubugenzacyaha (CID) ribakangurira kurengera ibidukikije cyane cyane birinda kwangiza imigezi yisuka mu mugezi wa Nyabarongo. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Rulindo: Imiryango 27 y’abashakanye yari ibanye mu makimbirane yagiriwe inama y’uko yayakemura
Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Rulindo, Assistant Inspector of Police (AIP) Emmanuel Dusengimana, ku itariki 2 Ukuboza 2015, yagiranye ikiganiro n’imiryango y’abashakanye 27 yo mu murenge wa Bugera, wo muri aka karere, yabanaga mu makimbirane, maze abagira inama y’uko bayakemura kugira ngo izemo ituze. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Ngoma: Polisi y’u Rwanda yafashe ibiro 150 by’urumogi byari bitwawe mu modoka
Ku itariki 3 Ukuboza 2015, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, yafashe imifuka itanu irimo urumogi rungana n’ibiro 150 bikaba byari bitwawe mu modoka ifite nomero za purake RAB 029 R. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Kayonza: Abanyeshuri bari mu biruhuko na Polisi y’u Rwanda baganiriye ku bufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza n’abanyeshuri bari mu biruhuko, ku itariki 3 Ukuboza 2015, bahuriye mu nama y’umunsi umwe mu murenge wa Mukarange baganira ndetse bafatira hamwe ingamba z’uko barushaho gukomeza ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo ibiyobyabwenge. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Batatu bakekwaho guhimba inyemezabuguzi za EBM bafashwe na Polisi
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu, ku itariki 2 Ukuboza 2015, ryafashe abagabo babiri bakekwaho guhimba inyemezabuguzi za EBM z’ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni zisaga 40 z’amafaranga y’u Rwanda. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Karongi: Abakozi bo mu bitaro bya kirinda bigishijwe uko inkongi z'imiriro zirindwa n'uko bazizimya
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere Karongi, Chief Inspector of Police (CIP) Bérnard Gahima, ku itariki 2 Ukuboza 2015, yigishije abakozi bo mu bitaro bya Kirinda bagera kuri mirongo itandatu igitera inkongi z’imiriro, uko bazirinda , ndetse n’uko bazizimya mu gihe zibaye. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Kamonyi: Abavuga rikijyana n’abayobozi b’ibanze basabwe kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha
Ku itariki ya 1 Ukuboza 2015, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi yasabye abavuga rikijyana n’abayobozi b’imidugudu bagera kuri 40 bo mu murenge wa Rugarika, wo muri aka karere , kongera imbaraga mu gukumira ibyaha baha amakuru Polisi y’u Rwanda yatuma birwanywa no gufata ababikoze cyangwa abategura kubikora. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Kurwanya ruswa: Afungiwe kugerageza guha ruswa umupolisi
Ku wa 29 Ugushyingo 2015, ntibyashobokeye uwitwa Mbonigaba Aloys, wo mu karere ka Gatsibo, kugera ku mugambi we wo kugerageza guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi ijana kugira ngo afungure Mudende Félicien wari ufungiwe gufatanwa Kanyanga. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Abatwara abagenzi mu modoka bashigaje igihe gito ngo babe bashyize utwuma tugenga umuvuduko mu modoka zabo
Abatwara abagenzi mu modoka baributswa ko hasigaye icyumweru ngo igihe bahawe cyo gushyira utwuma turinganiza umuvuduko mu modoka batwara kirangire. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Nyamasheke: Abagize komite zo kwicungira umutekano bahuguwe ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha
Abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) bo mu mirenge 15 igize akarere ka Nyamasheke, ku itariki 30 Ugushyingo 2015, bakanguriwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha bahereye mu midugudu batuyemo. Kanda hano usome inkuru irambuye.
English
Kinyarwanda











