Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Incamake y'amakuru y'ingenzi ya Polisi y'u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize

Nk’uko biri mu ntego zayo, amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi, ari rwo : www.police.gov.rw, yari agamije gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe ubufatanye mu gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano wabo n’ibyabo.

Binyuze kandi muri ayo makuru, abaturarwanda bamenye  ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize.

Aya makuru akurikira akaba ari yo y'ingezi Polisi y'u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi mu cyumweru gishize:

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwasuye abapolisi buganira na bo ku mikorere y’akazi

Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda ku itariki 11 Mutarama batangiye gusura abapolisi hirya no hino mu mitwe bakoreramo babagezaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bwifuriza abapolisi umwaka mwiza bunabashimira akazi keza bakora. Soma inkuru irambuye.

Inama y’umuhora wa ruguru yafatiwemo ibyemezo byo ku rwego rwo hejuru

Inama yari imaze iminsi itatu ibera  i Kigali mu Rwanda, ihuje amatsinda atatu yo mu  nzego zo hejuru mu gisirikare,inzego zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano zirimo Polisi,urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa,urushinzwe abinjira n’abasohoka n’izindi ndetse n’irindi ry’ububanyi n’amahanga, bose bahuriye mu mishinga yo guteza imbere umuhora wa ruguru (NCIP), yasojwe ku wa gatanu tariki ya 15 Mutarama. Soma inkuru irambuye.

Abagenzacyaha ba Polisi y’u Rwanda barebeye hamwe uko bakomeza guteza imbere akazi kabo

Ku nshuro ya mbere, ku wa gatanu tariki 15 Mutarama, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye inama rusange y’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) , ikaba yahuje ubuyobozi bukuru by’iryo shami n’abagenzacyaha barenga 260 bakorera mu mpande zose z’igihugu;  yari yanatumiwemo kandi  ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda , Urwego rw’Umuvunyi ndetse na Transparency International  Rwanda nk’ abafatanyabikorwa b’ubugenzacyaha. Soma inkuru irambuye.

Polisi y'u Rwanda 2015: Undi mwaka w'ibikorwa by'indashyikirwa mu kubungabunga umutekano

Buri mwaka Polisi y’u Rwanda (RNP) iba ifite intumbero  ndetse n’umurongo ngenderwaho  mu rwego rwo kunoza uburyo bwo gucunga umutekano mu gihugu ndetse  no gushyiraho ingamba zihamye  mu gufasha igihugu kugira umutekano urambye.

Umwaka wa 2015 waranzwe n’ibikorwa binyuranye by’indashyikirwa  bijyanye no gucunga umutekano, Polisi y’u Rwanda ikaba yari  yarabishyize mu bikorwa by’ibanze bigomba kwitabwaho mu mwaka wa 2015. Soma inkuru irambuye.

Abaturage ba Rutsiro bubatse  sitasiyo ya Polisi ya miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda

Abaturage b’umurenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro barashimirwa uruhare rwabo bakomeje kugaragaza mu gufatanya na Polisi y’ u Rwanda n’izindi nzego mu kwibungabungira umutekano.

Uku kubashimira byabereye mu muhango wo gushyikiriza ubuyobozi bwa  Polisi y’u Rwanda sitasiyo ya Polisi ya Rusebeya, igenewe abapolisi bahakorera, ikaba ari inkunga y’abaturage ubwabo bafatanyije n’akarere ka Rutsiro bageneye Polisi y’u Rwanda. Soma inkuru irambuye.

Urubyiruko 4000 rwa ADEPR Nyagatare rwakoze urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge

Urubyiruko rwo mu karere ka Nyagatare rusengera mu Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda (ADEPR) rugera ku bihumbi bine , ku itariki 13 Mutarama, rwakoze urugendo rwa kilometero hafi enye rwo kwamagana ibiyobyabwenge. Soma inkuru irambuye.

Tumenye ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe iperereza ku mari

Amakuru arambuye ni mu kiganiro twagiranye na ACP Joseph COSTA HABYARA, umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibyaha by’Iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba, rikaba rikorera muri Banki Nkuru y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali. Soma inkuru irambuye.

Umumotari yasabye imbabazi kubera guteza impagarara

Umumotari wateje akajagari n’impagarara mu Mujyi wa Kigali rwagati nyuma yo kwica amategeko y’umuhanda nkana yanga guhagarara ahagaritswe n’umupolisi, yasabye imbabazi Abanyarwanda na Polisi y’u Rwanda kubera iyo myitwarire ye igayitse n’ingaruka byateje. Soma inkuru irambuye.

Abatwara abagenzi ku magare bo mu Bugesera bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Bugesera yasabye abatwara abagenzi ku magara kwiha gahunda bakajya bisuzuma bo ubwabo ndetse bakajya bafata   ibyemezo bituma bagira imyitwaire myiza bakarushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda. Soma inkuru irambuye.

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage bo mu karere ka Nyamagabe kurwanya ubwambuzi bushukana

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe irakangurira abaturage kwirinda icyaha cy’ubwambuzi bushukana kandi bakagira uruhare mu kuburwanya bayiha amakuru y’ababukora.

Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa ry’abantu batanu bafashwe ku itariki 10 Mutarama barimo gushuka abaturage babinyujije mu bushukanyi buzwi ku izina  ry’urusimbi hanyuma bakabacuza amafaranga yabo. Soma inkuru irambuye.

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo yagaruje byinshi byibwe mu ikamyo itwara ibinyobwa

Mu rukerera rwo ku itariki 12 Mutarama, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo, yafashe abagabo babiri, ari bo: Ndayisaba Eric w’imyaka 23 y’amavuko na Rutaganda Pierre w’imyaka 26 y’amavuko, bakaba bakekwaho kugira uruhare mu bujura bwakorewe imodoka y’ikamyo yari itwaye inzoga. Soma inkuru irambuye.

Imikoranire myiza ya Polisi n'abaturage ba Huye yatumye hafatwa ibiyobyabwenge bitandukanye

Imikoranire myiza n’abaturage bo mu karere ka Huye yatumye ku itariki 8 Mutarama Polisi y’u Rwanda muri aka karere ifata bule 327 n’ikiro kimwe by’urumogi na litiro 650 z’inzoga y’inkorano itujuje ubuziranenge yitwa Ibikwangari. Soma inkuru irambuye.

Rutsiro: Abagize Komite zo kwicungira umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Ku itariki 11 Mutarama, abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees - CPCs) bagera ku 120 bo mu murenge wa Boneza, mu karere ka Rutsiro, basabwe kongera imbaraga mu gukangurira abantu kwirinda ibyaha kugira ngo umutekano urusheho kubumbatirwa muri uyu murenge. Soma inkuru irambuye.

Abapolisi 9 basezeranye imbere y’amategeko

Abapolisi 9 bakorera mu mutwe wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe gususurutsa ibirori (Police Band Unit) bifatanyije mu birori byo gusezerana imbere y’amategeko n’abo bashakanye. Soma inkuru irambuye.

Huye: Abatwara abagenzi kuri moto no muri taxi basabwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto no mu modoka za taxi bagera kuri 600 bo mu karere ka Huye, ku itariki 13 Mutarama, bakanguriwe kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda. Soma inkuru irambuye.