Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

INCAMAKE Y’AMAKURU Y’INGENZI YATAMBUTSE K’URUBUGA RWA POLISI Y’U RWANDA MU CYUMWERU DUSOJE

NYAMASHEKE: POLISI YAFASHE UWAMBUTSAGA IBIYOBYABWENGE ANYUZE MU KIVU
 
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira, Polisi ikorera mu murenge wa Kanjongo k’ubufatanye n’abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu bafashe  umugabo witwa Bagiriwabo Sembeba Bertin w’imyaka 59. Yafatiwe ku  cyambu cya Kirambo mu murenge wa Kanjongo afite ibiro 36 by’urumogi. Inkuru irambuye

RUSIZI: INZEGO Z’UMUTEKANO ZAGARAGAJE ABAHERUTSE GUHUNGABANYA UMUTEKANO

Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano kuri iki cyumweru tariki ya 27 Ukwakira bagaragaje abantu bane bari inyuma y’ibisasu biherutse guterwa mu karere ka Rusizi ndetse n'amasasu yahumvikanye. Aberetswe abaturage ni uwitwa Byukusenge Jean Claude, Matakamba Berchmans, Nikuze Simeon na Ntibiramira Innocent. Inkuru irambuye

RUSIZI: ABATWARA ABAGENZI KU MAGARE BAKANGURIWE KUBUNGABUNGA UMUTEKANO WO MU MUHANDA

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi umurenge wa Kamembe kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ukwakira yaganirije abakora akazi ko gutwara abantu ku magare mu mujyi wa Kamembe. Abahuguwe bageraga kuri 68, baganirijwe ku ruhare bafite mu kurwanya impanuka zo mu muhanda ndetse no kwirinda amakosa ashobora guteza impanuka. Inkuru irambuye  

GASABO: POLISI YAFASHE ABANTU BANE BATEGAGA ABATURAGE BAKABAMBURA

Abafashwe ni Tuyisenge Alphonse ufite imyaka 23 y’amavuko, Mundanikure Vedaste w’imyaka 24, Munyabarame Jean Pierre w’imyaka 38 na Nshimiyimana Jean Bosco ufite imyaka 19. Aba bombi bafatiwe  mu mudugudu wa Cyeyeri mu kagari ka Akamatamu mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, bafashwe  ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki  ya 27 Ukwakira nyuma y’aho umwe muri bo ariwe Tuyisenge Alphonse yari amaze gutega umuturage akamwambura igare n’inzoga yari avuye kurangura. Inkuru irambuye

POLISI YONGEYE GUKANGURIRA ABANYARWANDA GUSHISHOZA IGIHE BABONYE INOTI NSHYA

Ibi Polisi y’u Rwanda ibivuze nyuma y’aho mu karere ka Gasabo mu mirenge ya Gatsata na Remera hafatiwe abagabo babiri bafite amafaranga atandukanye y’amiganano. Inkuru irambuye

RWAMAGANA: POLISI YAFASHE MOTO YARI YARIBWE

Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yafashe Moto iherutse kwamburwa nyirayo, ayambuwe n'abagizi ba nabi.

Mu ijoro rya tariki ya 27 Ukwakira nibwo  Nzabahimana Eric usanzwe ukora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto ifite ibiyiranga RE 328S yatezwe n'umuntu witwa Niyitegeka Damascene ufite imyaka 36 amutega nk 'umugenzi bisanzwe amusaba ko amujyana i Ntunga amuvanye mu murenge wa Kigabiro. Inkuru irambuye

[AMAFOTO]: IBITEGO BITATU BYA NDAYISHIMIYE BITUMYE POLICE FC ISUBIRA KU MWANYA WA MBERE

Rutahizamu wa Police FC Ndayishimiye Antoine Dominic ahesheje ikipe ye ya Police FC amanota Atatu, aya manota atumye Police FC igira igiteranyo cy'amanota 15 biyiha kuba iya mbere by'agateganyo muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda 2019-2020 Rutahizamu wa Police FC Ndayishimiye Antoine Dominic ahesheje ikipe ye ya Police FC amanota Atatu, aya manota atumye Police FC igira igiteranyo cy'amanota 15 biyiha kuba iya mbere by'agateganyo muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda 2019-2020. Inkuru irambuye