Iyi nama yateraniye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, ku Kimihurura tariki 10 Gashyantare 2014, ikaba yize uko umutekano uhagaze mu gihugu muri rusange. Iyi nama yari yitabiriwe na Minisiteri zitandukanye, ikaba yanitabiriwe n’abayobozi b’intara, abayobozi b’uturere, inzego z’umutekano arizo ingabo na Polisi, n’izindi nzego z’umutekano.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brigadier General Joseph Nzabamwita, yasobanuriye abanyamakuru ko iyi nama yishimiye ko umutekano wifashe neza mu gihugu, abayobozi bakaba bashimira cyane abaturage uruhare bagize kugira ngo umutekano ube umeze neza. Iyi nama yaganiriye ku ngingo zitandukanye zifata ku mutekano w’abaturage harimo ubuzima, kwihaza mu biribwa, kurwanya ubuzererezi mu rubyiruko, kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.
Inama yafashe imyanzuro igamije gushyira imbaraga mu mikoranire y’inzego zitandukanye, guhuza ibikorwa mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za guverinoma. Brig Gen Nzabamwita yavuze ko inama yanzuye ko abayobozi ku nzego z’ibanze bagomba kuba hafi y’abaturage umunsi k’umunsi, bafatanya, banabagira inama mu bikorwa by’iterambere mu turere bashinzwe.
Inama yasanze imibare y’abitabira ubwisungane mu kwivuza,” mutuelle de santé”, igenda igabanuka. Yafashe icyemezo cyo gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, batangira imisanzu yabo ku gihe.
Mu kurwanya ubushomeri mu rubyiruko, inama yafashe umwanzuro wo gushyira imbaraga mu iterambere ry’urubyiruko harimo kurwigisha, kurushakira imirimo binyuze mu mu makoperative no kurukangurira kwinjira mu bikorwa by’iterambere.
Abaturage bashimiwe uruhare bakomeje kugira mu mutekano wabo kandi basabwe gukomerezaho bakorana n’abayobozi babo babari hafi n’inzego z’umutekano kugira ngo barwanye icyahungabanya umutekano, banakumira ibyaha bihungabanya umudendezo w’abaturage. Aha niho inama yasabye ko amarondo yarushaho kwitabwaho no gutanga amakuru bigashyirwamo imbaraga.
Inama yasabye abaturage kutita ku bakwirakwiza ibihuha n’abasebya igihugu bagamije gusenya iby’abanyarwanda bamaze kwiyubakira. abaturage basabwe kandi kutarangazwa n’ibyo, ahubwo bakikomereza ibikorwa byo kwiteza imbere biyubakira igihugu.
Ku bijyanye n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bakaba bari mu mashyamba y’igihugu cya Repubulika Iharaniranira Demokarasi ya Congo, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabwiye itangazamakuru ko abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano bari maso, kandi ko biteguye guha isomo abo bagizi ba nabi mu gihe cyose bibeshye baje guhungabanya umutekano w’igihugu.
Brig Gen Nzabamwita yagiriye inama FDLR gushyira intwaro hasi, bagataha bakanyura mu kigo cya Mutobo kibaha inyigisho zibafasha mu gusubira mu buzima busanzwe, bagafatanya n’abandi kubaka aho gusenya. Yasabye ingabo za Loni ziri muri Congo zizwi ku izina rya MONUSCO gushyira imbaraga ku butumwa zifite bwo kurwanya FDLR kugira ngo aka Karere k’ibiyaga bigari kagire umutekano, abaturage bikomereze mw’iterambere.
Iyi nama y’umutekano yayobowe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James yari yitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo, uw’Umutekano, uw’Ubuzima, uw’Ubuhinzi n’Ubworozi, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
English
Kinyarwanda











