Impunzi z’ Abanyekongo ziri mu nkambi ya Kiziba, iherereye mu Ntara y’ amajye Epfo, ejo tariki ya 17 Gashyantare, zaragiranye inama na Polisi, aha izi mpunzi zikaba zarakanguriwe kwirinda no gukumira ibyaha bitandukanye birimo cyane cyane ibiyobyabwenge n’ ibindi.
Bamwe mu bagize icyo bavuga muri izo mpunzi, bakaba baragaragaje ubushakye bwo gufatanya n’ Inzego z’ umutekano hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba, binyuze cyane mu guhanahana amakuru kugihe.
Chief Inspector of Police (CIP), Jean Claude Kabandana ukora mu ishami rya Polisi rishinzwe imikorere n’ imikoranire n’ abaturage (Community Policing),yabwiye izo mpunzi ko ibiyobyabwenge ari umwanzi ku buzima bw’ umuntu, yongeyeho kandi ko binatuma uwabikoresheje ashore gukora ibindi byaha birmo nko, gufata ku ngufu, ubujura urugomo n’ ibindi.
Polisi y’ u Rwanda ikaba yaratangije iki gikorwa cyo gusura inkambi z’ Impunzi icyumweru gishize, aha hose ikigamijwe kikaba ari ugushishikariza abazituyemo kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubikumira. Inkambi ya Kiziba ikaba ije ikurikira iya Nyabiheke, Kigeme, Nkamira na Kiyanzi, aha hose Polisi ikaba yaragiye ihatangira ubutumwa bwo kwirinda no gukumira ibyaha.
English
Kinyarwanda











