Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama zirakangurirwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha

Kuri uyu wa kane talii ya 6 Kanama 2015, mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, habereye ikiganiro cyashishikarije izi mpunzi kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha , haba mu nkambi ndetse no hafi yaho.

Ni ikiganiro bahawe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi aho yabakanguriye kugira uruhare rugaragara mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane irikorerwa mu ngo ndetse no ku bana n’abagore mu miryango yabo, ku icuruzwa ry’abantu n’ibindi,...

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yanabasabye guhanahana amakuru aho mu nkambi, arebana n’ikintu cyose cyahungabanya umutekano, cyane cyane kitaraba mu rwego rwo kubikumira.

Yagize ati:”Nubwo muri impunzi, birashoboka cyane ko mwakwirinda ikibazo kiriho cy’icuruzwa ry’abantu rikunze kwibasira urubyiruko rwanyu rw’igitsina gore, kuko ababajyana ahanini nta kindi babajyanira uretse kubakoresha imirimo y’uburetwa no kubacuruza mu busambanyi, ntimukwiye rero gutinda gutanga amakuru ku nzego zibegereye na Polisi ku muntu wese mwakekaho ibikorwa nk’ibyo kandi iyo bimuhamye arahanwa.”

 Impunzi z’Abarundi kandi zakanguriwe kurinda ibidukikije birinda ibikorwa byose bibyangiza.

IP Kayigi yagize ati:”Iyo ibidukikije bibungabunzwe si ingirakamaro ku buzima bwacu gusa ahubwo ni n’ingirakamaro ku irerambere ry’igihugu muri rusange.”

Yababwiye ko kugira isuku no kurengera ibidukikije mu nkambi ari inshingano ya buri wese muri bo.

Pasiteri Kwibishaka Jean Bosco, umuyobozi w’inkambi mu ijambo rye, yashimiye Leta y’Rwanda ku buryo yakomeje kwita ku mpunzi . Yashimiye kandi Polisi y’u Rwanda uburyo ihora ibegera kandi ikabigisha uburyo bwinshi bwo kwicungira umutekano, gukumira no kurwanya ibyaha mu nkambi ndetse no kugira isuku no kurengera ibidukikije, yanavuze ko banigishijwe kurwanya ikoresha ry’ibiyobyabwenge mu minsi yashize.

Yaboneyeho gusaba abatuye inkambi bose gushyira mu bikorwa inama zose bagiriwe na Polisi kugirango inkambi yabo icikemo ibyaha bishingiye ku ihohoterwa iryo ari ryo ryose, aho yanasabye ko haboneka umugenzacyaha w’umupolisi wakorera mu nkambi kugira ngo abafashe gukemura ibijyanye n’ibyaha bikiboneka mu nkambi.

Muri iyi nama kandi, impunzi zishimiye sitasiyo ya Polisi ngendanwa nayo yari yazanywe mu nkambi, aho zimwe zaboneyeho gutanga ibirego zari zimaranye iminsi, aho ibyinshi muri byo byakemutse.

Iyi nkambi yafunguwe ku italiki ya 22 Mata uyu mwaka, ikaba icumbikiye impunzi zisaga gato ibihumbi 31 z’Abarundi, ikaba iherereye mu murenge wa Mahama, akarere ka Kirehe ho mu Ntara y’Iburasirazuba.