Mu rwego rwo korohereza abatunze ibinyabiziga hirya no hino mu gihugu hagamijwe kudakora urugendo rurerure, ariko cyane cyane kubafasha gusuzumisha ibinyabiziga hagamijwe kumenya imiterere yabyo kugira ngo habeho kwirinda impanuka, imodoka ya Polisi y’u Rwanda irimo ibikoresho byo gupima ubuziranenge bw’ibinyabiziga irangije ibikorwa byayo mu duce tw’Intara z’Amajyepfo n’Iburengerazuba, aho yakoreraga guhera muri Mutarama uyu mwaka.
Nk’uko Senior Superintendent (SSP). Bernardin Nsengiyumva ushinzwe imikoreshereze y’iyo modoka abitangaza, bakoreye mu turere twa Rusizi, Rubavu, Musanze, Nyamagabe na Huye, isoreza Karongi. Aha hose ikaba yarahazengurutse mu gihe cy’amezi 5.
Iyi modoka ishinzwe kunganira ibindi bigo bigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga biri i Kigali n’i Gishari, byagabanyije ingendo zakorwaga ziza ku cyicaro gikuru gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga.
SSP Nsengiyumva yongeyeho ati:” Abatugana ntibari benshi muri Karongi, ariko tuzatangira gusubira mu turere twavuze haruguru mu ntangiro za Nyakanga, tukaba duhamagarira uwaba yaracikanywe wese kutugana ubwo tuzaba tugarutse.”
Iyi modoka ifite ubushobozi bwo gukora isuzuma ry’imodoka zigera ku 100 ku munsi.
Yagize kandi ati:”Utu turere dufite umubare munini w’imodoka z’ubucuruzi kandi nk’uko mubizi, buri mezi atandatu zikorerwa igenzura, kandi kuzizana i Kigali birahenze, niyo mpamvu twabegereje iyi serivisi .”
Polisi y’u Rwanda yatangiye gutanga iyi serivisi muri 2008 ishyiraho ikigo kigenzura ibinyabiziga i Remera, mu ntangiriro kikaba cyari gifite ubushobozi bwo gukora igenzura ku modoka 150 gusa ku munsi.
Kugeza ubu, ikigo cy’i Remera cyongerewe ubushobozi kandi hashyizweho irindi shami ryacyo ku ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, rifasha mu igenzura ry’imodoka z’Iburasirazuba. Kugeza ubu icyo kigo gifite ubushobozi bwo kugenzura imodoka 800 ku munsi.
Kuva iyi serivisi yakongererwa ubushobozi byatumye hongerwa n’umubare w’ibinyabiziga bikorerwa igenzura kuko nk’umwaka ushize, imodoka zavuye kuri 75,839 muri 2014 zigera kuri 96,283 muri 2015 bihwanye na 27 ku ijana.
Mu mezi abiri ya mbere y’uyu mwaka wa 2016 honyine, hagenzuwe imodoka 17,094 nk’uko imibare iva muri iki kigo ibigaragaza.
Polisi y’u Rwanda irimo iragura aho igenzura rikorerwa ku cyicaro gikuru cy’icyo kigo ku buryo, i Remera ubwaho bazaba bafite ubushobozi bwo gusuzuma imodoka 700 ku munsi guhera mu mpera za Gicurasi 2016.
English
Kinyarwanda











