Mu Rwanda ruswa ifatwa nk’umuziro, Polisi y’u Rwanda nayo ikaba itihanganira ruswa yaba uyitanga n’uyihabwa.
Kimwe mu bigo bya Polisi byashyizeho ingamba zo gukumira no kurwanya ruswa, ni ikigo cya Polisi gipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga, imikorere y’iki kigo ikaba idaha agahenge uwagerageza gutanga ruswa ngo akorerwe ibitemewe n’amategeko.
Nubwo hashyizweho ingamba zitandukanye ariko ngo hirinde ruswa, ntihabura abayifatirwamo cyangwa abahamagara abatunze ibinyabiziga bakabaka amafaranga bizeza ko babafasha kubona serivisi zitangwa n’iki kigo mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi vuba.
Umuyobozi w’iki kigo Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Kalinda yamaganye ibikorwa nk’ibi aho yagize ati:”Tujya twumva ko hari abantu bamwe biyitirira ko bakorana na Polisi cyangwa abahuza, bakizeza abatunze ibinyabiziga ko nibaza bakabaha amafaranga babafasha kubona ibyo bakeneye nubwo imodoka zabo zaba zitijuje ubuziranenge, Polisi y’u Rwanda nta bantu nkabo ifite, abo ni abashaka kurya utwabo no guhesha isura mbi iki kigo.”
Kuri ubu iki kigo gikoresha ikoranabuhanga imirimo yose ikorerwamo hagamijwe imikorere myiza no guca akarengane.
Nk’urugero, ubu umuntu uzanye imodoka ye akurikirana ibiyikorwaho byose aho yiyicariye akabikurikiranira kuri za televiziyo zashyizwe aho bategerereza no hirya no hino muri iki kigo.
Nk’uko bitangazwa na CSP Kalinda, mu kwezi kumwe hamaze gufatwa abantu 13 bamwe bakekwaho kwiyitirira ko bakorana na Polisi abandi bakekwaho gushaka guha ruswa abapolisi basuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga ngo babahe ibyo batemerewe n’amategeko.
Akaba yagize ati”Babiri muri aba bafashwe kuwa gatanu ushize, bafatirwa hano ku kigo gipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga, undi akaba yari yafashwe ku munsi wabanje ashaka gushaka guha ruswa y’ibihumbi 15 umupolisi ngo amuhe icyangombwa cy’uko imodoka ye yujuje ubuziranenge.”
Akaba yavuze ko bamwe muri aba bafashwe kubera televiziyo zashyizwe muri iki kigo abandi bakaba bararezwe na bagenzi babo.
CSP Kalinda yagaye abatwara ibinyabiziga bashaka guha ruswa abapolisi kuko bo bazi ububi bwayo batazayifata ahubwo bazajya bahita babata muri yombi, aboneraho no kubabwira ko nta mpamvu yo kuyitanga kuko serivisi z’iki kigo ziboneka ku buryo bworoshye, aho yagize ati:”Nta mpamvu yo gushaka gutanga ruswa kuko dukora kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatandatu kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo kugera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, gupima ikinyabiziga bitwara iminota 5 kandi iyo utubwiye ko ufite impamvu zituma wihuta cyangwa urwaye turagufasha ugapimisha mbere.”
Yanasabye abatunze ibinyabiziga kujya babyizanira bo ubwabo cyangwa bagahamagara ku 0788311512 bagakurikirana imipimirwe y’imodoka zabo.
Iki kigo gitangira imirimo yacyo mu 2008 cyari gifite imirongo 2 ifite ubushobozi bwo gupima imodoka 150 ku munsi, ariko ubu gipima hafi 800, ibi bikaba byaratewe n’uko hashyizweho umurongo wa 3, ikigo gipima ubuziranenge kiri mu ishuri rya Polisi riri i Gishari ndetse hanashyizweho n’imodoka ifite ibikoresho bipima ubuziranenge ijya gupimira imodoka mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu mezi 2 y’uyu mwaka gusa, hakaba hamaze gupimwa imodoka 17094, ikindi kandi ni uko hari n’imodoka z’inyamahanga zipimirwa muri iki kigo.
Umwe mu baje gupimisha ubuziranenge bw’ikinyabiziga cye witwa Carol Uwase yishimiye imikorere y’iki kigo aho yagize ati:”Ni ubwa mberer nari nje gupimisha imodoka yanjye kuko najyaga ntekereza ko biba bitoroshye, ariko ibyo mbonye hano bitandukanye n’ibyo natekerezaga. Dore nk’ubu niyicariye aha ngakurikiranira ibikorwa kuri izi televiziyo, ndareba igihe ndibugererweho n’imodoka zisigaye ngo ngerweho.”
Kugeza ubu Polisi ikaba iri kubaka undi murongo i Remera ukazatangira gukoreshwa mu mpera z’ukwezi kwa 5.
CSP Kalinda yavuze kandi ko Polisi ifite gahunda yo gupima ubuziranenge bw’ibinyabiziga ikoresheje ikoranabuhanga ku buryo uzajya ushaka gupimisha imodoka ye bitazajya bimusaba kuza gutonda umurongo ku kigo i Remera kuko bizajya bikorerwa aho waba uri hose hakoreshejwe iryo koranabuhanga.
English
Kinyarwanda











