Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

IMIKINO: Police VC yakatishije itike ya 1/8 cy’Imikino nyafurika ya Volleyball

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Volleyball (Police VC), imwe mu makipe abiri ahagarariye u Rwanda mu Misiri, ahabera imikino nyafurika ihuza amakipe yitwaye neza iwayo, yakatishije itike yo kwerekeza muri 1/8 cy’irangiza.

Ni nyuma yo gutsinda umukino wa nyuma mu matsinda, wayihuje kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mata 2024, n’ikipe ya Green Buffaloes VC yo muri Zambia, amaseti 3-0, ikabasha gusohoka neza mu itsinda rya kane yari iherereyemo kuko yabashije gutsinda imikino 3, itsindwa umwe gusa.

Umukino w’uyu munsi ni umwe mu yoroheye iyi kipe ya Police VC, ibasha kwegukana intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota menshi, aho iseti ya mbere yarangiye ifite amanota 25-17, iseti ya Kabiri iyegukana ku manota 25-18, mu gihe iseti ya gatatu yayitsinze ku manota 25 kuri 11 gusa ya Green Buffaloes.

Gutsinda uyu mukino biyihesheje itike yo gukomeza mu mikino ya 1/8 cy'irangiza, ikazahura n'ikipe izaba iya gatatu mu itsinda rya kabiri.

Musoni Fred utoza Police VC yashimiye abakinnyi uko bitwaye mu mikino y’ijonjora, avuga ko bagiye kwitegura neza imikino iri imbere bahereye ku wa 1/8 cy’irangiza uzahita ukurikiraho.

Yatanze icyizere cyo kwegukana igikombe avuga ko n’ubwo ari ku nshuro ya mbere iyi kipe yitabiriye iri rushanwa, nta mukino bafata nk’uworoshye bityo ko bazakomeza gushaka intsinzi kugeza ku mukino wa nyuma.

U Rwanda ruhagarariwe n’amakipe abiri; Police VC na Gisagara VC, muri iri rushanwa nyafurika rihuza amakipe yitwaye neza mu bihugu byayo ku nshuro yaryo ya 45, rikaba ribera i Cairo mu Misiri, aho biteganyijwe ko rizarangira mu cyumweru gitaha, tariki ya 24 Mata.