Ikipe ya Police Football Club kuri uyu wa gatandatu taliki ya 31 Mutarama yatsinze Rayon sport nyuma yo kunganya 1-1 hakitabazwa penalite.
Uyu mukino ukaba ariwo wabimburiye indi mu gikombe cyateguwe na sosiyete y’ubuzima (society for health) kikaba cyitwa (prudence cup)
Icyi gikombe kandi kikaba cyaritabiriwe n’amakipe ane ariyo APR FC, Police FC,Rayon Sport na AS Kigali uwo mukino ukaba wabereye ku kibuga cy’umupira cya Nyamirambo.
Igitego cya mbere cya Police Fc kikaba cyarabonetse mugice cya mbere gitsinzwe na Jacques Tuyisenge yishyura icyari cyatsinzwe na Emmanuel Imanishimwe wa rayon sport bajya kuruhuka ari kumwe kuri kimwe
Mu gice cya kabiri nabwo Police yakomeje gusatira irusha ingufu rayon sport ariko ntiyabashije kutsinda igitego cya kabiri umukino urangira ari kimwe kuri kimwe hitabazwa penalite aho polisi FC yinjije esheshatu kuri zirindwi yateye naho rayon sport yinjiza eshanu kuri zirindwi yateye iba ivuyemo ityo polisi irakomeza ubu ikaba izakinira igikombe ejo taliki ya 01 gashyantare 2015 aho izagihatanira na APR FC kuko nayo yatsitse AS Kigali 2-0
Umutoza wa Police Fc André Cassa Mbugo yavuze ko yishimiye intsinzi nyuma yo kumara igihe biteguye ,akaba avuga ko bagiye gukomeza kwitwara neza no muyandi marushanwa yose ategurwa .
English
Kinyarwanda











