Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

IKIGANIRO POLISI YAGENEYE ABANYAMAKURU KU KIBAZO CY’ITERABWOBA CYABAYE MU MINSI ISHIZE

Uyu munsi tariki 30 Mutarama 2016, Polisi y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, cyatanzwe na ACP Theos Badege, ukuriye ishami rishinzwe ubugenzacyaha, ACP Denis Basabose ukuriye ishami rirwanya ibikorwa by’iterabwoba, na ACP Celestin Twahirwa, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda. Iki kiganiro muragisanga munsi muburyo burambuye.

Ku itariki 24 Mutarama 2016, ukekwaho Icyaha cy’iterabwoba Mugemangango Muhammad yarashwe na Polisi y’uRwanda bimuviramo gupfa ubwo yasimbukaga imodoka ya Polisi, igikorwa Polisi ibona ko cyarimo gutoroka ndetse n’ubwiyahuzi. Byabaye ubwo yavaga iwe aho yari ajyanye Polisi kumusaka. Yari afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanombe.

Mugemangango w’imyaka 39, yari umugenzuzi mu kigo cy’igihugu cy’uburezi (REB), akaba yari umuyobozi wungirije uw’umusigiti wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Yari yarafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage agaragaza ko yari afite uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gushaka abayoboke no kubafasha kujya mu mutwe wa ISIS.

Amakuru ndetse n’ibimenyetso byakusanyijwe nyuma y’ifatwa rya Mugemangango byatumye habaho ukumenya no gufata abandi bakekwaho kuba mu bagize ako gatsiko k’iterabwoba. Ibimenyetso byakusanyijwe bigizwe n’ubukangurambaga bugaragarira mubikoresho bifashishaga birimo ibitabo, za CDs ndetse n’ubutumwa bunyujijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Iperereza ryakozwe ryerekana ko Mugemangango ndetse n’akagatsiko k’iterabwoba bari bagamije ubukangurambaga, gushaka abayoboke ndetse no kubafasha kubajyana mu mutwe wa ISIS, ariko bitagamije kugaba ibitero k ’u Rwanda. Aka gatsiko nikamwe mu dukorera mu karere u’Rwanda rurimo ndetse n’ahandi ku isi. Abo Polisi ifitiye ibimenyetso ndakuka, bazashyikirizwa ubushinjacyaha naho abo idafitiye ibimenyetso bihagije bazarekurwa vuba.

Amakuru Polisi y’u Rwanda ifite ni uko bamwe mu bakekwa bari hanze y’u Rwanda. Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’umuryango wa Polisi mpuzamahanga (INTERPOL) ndetse naza Polisi z’ibihugu duturanye, bazakomeza kubakurikirana, batahurwe, bashyikirizwe ubutabera.

Polisiy’u Rwanda irashimira abaturarwanda kuba barahaye amakuru inzego z’umutekano akazifasha kumenya no gufata abagize ako gatsiko k’iterabwoba.

Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda ko nta kibazo kizahungabanya umutekano wabo n’ituze igihugu gifite. Ubufatanye buriho hagati y’inzego z’umutekano n’abaturarwanda buzakomeza kuba ishingiro ry’umutekano w’igihugu cyacu.

Polisi y’u Rwanda irasaba buri wese kuba maso, kwanga ibikorwa bibi by’ubutagondwa, gutangira amakuru kugihe no gukomeza ubufatanye mu kwibungabungira umutekano.