Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, kuri uyu wa kabiri taliki ya mbere Werurwe, bayoboye umuhango wo gusoza icyiciro cya kabiri cya DASSO bagera kuri 433 barimo abagore 100 , bikaba byabereye mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.
Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Madamu Monique Mukaruliza, abayobozi b’Intara zose uko ari enye n’abayobozi b’uturere baherutse gutorwa.
Minisitiri Kaboneka mu ijambo rye, yagize ati:” Sinshidikanya ko ubumenyi mukuye hano buzabafasha mu kazi kanyu. Abo mugiye gukorana bamaze umwaka mu kazi kandi bakora neza, mugomba kugendera muri uwo murongo namwe.”
Yongeyeho ko Igihugu kibatezeho byinshi agira ati:” Mugomba guhora mwita ku kurwanya ibyaha kandi mukamenya uko mwitwara ahabereye icyaha, mumenye ko inshingano z’umutekano zitoroshye , mugomba rero kurangwa no gukunda Igihugu.”
Yakomeje agira ati:” Isi ihanganye n’ibyaha by’ikoranabuhanga, abanyabyaha barimo gukoresha amayeri menshi ngo bace mu rihumye inzego zishinzwe umutekano, mugomba kubahora imbere. Nk’abashinzwe umutekano kandi, mugomba gukora ibigeza ku gihugu amajyambere arambye.”
Nk’uko yakomeje abivuga, mu bindi bategerejweho, harimo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina , kurinda ibidukikije no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Aha yagize ati:” Muzashobora kugera ku nshingano mwihaye ari uko muranzwe no gukunda umurimo no guharanira inyungu z’abaturage kurusha izanyu, mubatega amatwi, muba inyangamugayo.”
Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kandi bari aho, kuborohereza mu kazi ngo bagere ku nshingano bahawe.
Umuyobozi w’ishuri rya Gishari mu ijambo rye, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko abantu 449 aribo batangiye aya mahugurwa ariko 16 ntibabashije kuyarangiza ku mpamvu zinyuranye. Mu mezi atatu ashize bahawe ibyangombwa bizabafasha gukora neza ibyo bashinzwe.
Aha yagize ati:”Mwerekanye ubushake mu gihe amahugurwa yanyu amaze kandi ibyo mwize bizatuma mubasha guha umutekano abanyarwanda.”
Muri ibi birori, batatu bitwaye neza kurusha abandi mu gihe amahugurwa yamaze nabo babonye ibihembo.
Patrick Mayisha wavuze mu izina ry’abarangije amahugurwa, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bumenyi yabahaye kandi asezerana ko bazarangwa na disipulini mu kazi kabo aho yagize ati:”Tuzafatanya bya hafi n’inzego z’ibanze kandi tuzakora neza ibyo tuzashingwa.”
Hamwe n’aba barangije icyiciro cya kabiri, ubu urwego rwa DASSO rufite aba DASSO 2509 bakorera mu mirenge yose y’igihugu.
English
Kinyarwanda











