Inkuru yanditswe na SSP C Murigo
Icuruzwa ry’abantu ni icyorezo kibangamiye uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, iki kibazo kibasiye ingeri zose z’abantu twavuga abagore, abagabo ndetse n’abana. Iki cyaha kimaze kumenyekana nka bimwe mu byaha birimo gukaza umurego ku isi yose kikaba kigira ingaruka zikomeye ku kiremwa muntu ndetse kikanadindiza ubukungu bw’ibihugu ndetse n’umutekano wa kiremwamuntu. Ibihugu bigenda bigirwaho ingaruka n’iki cyaha mu buryo butandukanye, hari ibikurwamo abantu, hari ibinyuzwamo abantu, hari ibijyanwamo abo bantu ndetse hakaba n’ibihugu bishobora gukorerwamo ibyo byose tuvuze. Hashize imyaka itari mike ubucuruzi bw’abantu bugaragaye ko ari ikibazo gikomeye ku isi ndetse hanatangwa ubukangurambaga bugamije kugaragariza abantu ukuntu ubu bucuruzi bukorwa, uko bwakwirindwa ndetse hagaragazwa ingaruka zabwo.
Nubwo bigaragara ko isi yose ifite umuhate mu kurwanya icuruzwa ry’abantu, haracyari byinsi byo gukora mu kurwanya iki cyaha. Amayeri n’amabanga aba mu ikorwa ry’iki cyaha ni imbogamizi mu kurwanya ubu bucuruzi bw’abantu, nko kurinda abacuruzwa, ingamba zo gukurikirana abanyabyaha mu butabera ndetse na politiki z’ibihugu. Ubu bucuruzi usanga bufitanye isano no kwimuka mu bihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibibazo bishingiye ku murimo, ibibazo by’imibereho, ibi byose biri mu bitiza umurindi iri curuzwa ry’abantu bigasaba amayeri akomeye kugira ngo ababikora bafatwe.
Kuri ubu igikenewe cyane kugira ngo iki kibazo cy’icuruzwa ry’abantu kirwanywe ni ubufatanye bw’ibihugu ku rwego rw’isi ndetse n’ uturere, ibihugu byose ikibazo bikakigira icyabyo bigafatanya kukirwanya. Inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu bihugu, imiryango mpuzamahanga ari igengwa na leta ndetse n’imiryango yigenga bari mu bagomba gufata iya mbere muri uru rugamba rwo kurwanya icuruzwa ry’abantu.
By’umwihariko leta z’ibihugu zigomba kugira uruhare rukomeye mu kugabanya ingaruka zageze ku bantu bahuye n’iki kibazo, hagatangwa ubufasha kuri abo bantu ndetse hagashyirwaho ingamba zigamije kurandura ibitera iki kibazo cy’icuruzwa ry’abantu bahereye mu mizi yacyo byose bikajyana n’uyubahirizwa ry’amahame y’uburengenzira bwa muntu ku isi yose.
Nta wapfa kumenya imibare nyiri izina yabagizweho ingaruka n’icuruzwa ry’abantu, ariko ikigereranyo kigaragaza ko buri mwaka abantu barenga miliyoni ebyiri byumvikanyweho cyangwa babihatiwe bafatiwe ku mipaka y’ibihugu bitandukanye bagiye gucuruzwa. Abo babaga biganjemo abana, abagore ndetse n’abagabo, akenshi ugasanga batwarwa mu buryo butari bwiza nta mutekano bafite, haba ku buryo bw’umubiri, ndetse no mu mutwe (imitekerereze).
Amategeko mpuzamahanga avuga ko igihe cyose umuntu ahatiwe cyangwa agashishikarizwa kujya gukoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko (Ubucakara) we atabigizemo uruhare kugira ngo ajyanwe gukora iyo mirimo bifatwa nk’icuruzwa ry’abantu.
Mu kurwanya icuruzwa ry’abantu ibihugu byagiye bihura n’imbogamizi y’ubusobanuro bw’iki cyaha ndetse no kutagira uburyo bwo guhura ngo ikibazo kiganirweho. Muri iyi nkuru icuruzwa ry’abantu ni uburyo bwo se bwakoreshwa ukoresha umuntu nk’umucakara, umukoresha ku gahato, umwambutsa imipaka ku gahato, gukoresha umwana, gusambanywa ku gahato ndetse no kubyaza umusaruro umuntu ku gahato ibi byose bifatwa nk’icuruzwa ry’abantu.
Ikibabaje cyane ni uko za leta ndetse n’imiryango mpuzamahanga batagira uburyo buhoraho bwo gukoresha ijambo “icuruzwa ry’abantu” ndetse ntibahuza ku bigize iki cyaha n’aho gihuriye n’imirimo y’agahato, ubucakara no gukoresha no gufata nabi ikiremwa muntu.
Abantu benshi bagiye bahura n’ikibazo cyo gucuruzwa binyuze mu gukoreshwa ibikorwa by’uburaya mu bihugu byateye imbere, ijambo icuruzwa ry’abantu ryatangiye gukoreshwa ku mugaragaro mu itangazamakuru mu mwaka w’1990. Icyo gihe itangazamakuru ryari ryanditse inkuru icukumbuye ijyanye n’uburaya bwakorwaga n’abagore bo mu burasirazuba bwo ku mugabane w’Iburayi no mu burengerazuba bw’uyu mugabane. Icyo gihe byahuriranye n’ ubusambanyi bwakorwaga na ba mukerarugendo ndetse n’abana b’abakobwa bacuruzwaga bagakoreshwa uburaya mu majyepfo ashyira uburasirazuba by’umugabane wa Asiya.
Icyo gihe imiryango itagengwa na leta yafashe iya mbere itangiza ku mugaragaro iperereza kuri iki cyaha, ibyaha byo kubyaza umusaruro ku gahato abimukira byagiye bigaragara ahantu hatandukanye nko mu buhinzi, mu nganda ndetse no mu bwubatsi. Abayobozi mu bihugu basabwa kuba aba mbere mu kurwanya icuruzwa ry’abantu ariko cyane cyane abayobozi b’ibihugu bafatwa nk’abantu bagomba gufata iya mbere mu gukumira icuruzwa ry’abantu binyuze mu iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko, aba bayobozi kandi nibo bagomba kurinda abakorewe icuruzwa ndetse no kubafasha.
Imikoranire hagati y’abayobozi mu nzego z’ibanze, inzego z’abinjira n’abasohoka mu gihugu ndetse na Polisi bagomba kugaragaza abahuye n’ikibazo k’icuruzwa bagabwa ubufasha bw’ibanze, bagafashwa kongera kwiyubaka bagasubira mu buzima busanzwe. Icuruzwa ry’abantu ni bumwe mu buryo ndenga kamere burimo gukoreshwa mu isi ya none mu gukoresha abantu mu buryo bw’agahato bisa nk’ubucakara, ibintu bibangamira uburenganzira bw’ibanze bw’abagore, abagabo ndetse n’abana.
Nubwo mu bihugu byinshi iki cyaha kirakomeza kwigaragaza cyane kurusha ibindi, kiracyari icyaha gikomereye ubushinjacyaha kugikurikirana kubera ko ubusobanuro bwacyo. Usibye n’ibyo kandi bitewe n’uko iki cyaha hari abagifitemo inyungu, kuba hari abantu benshi bashaka abantu bo gukoresha by’agahato ibi byose bituma icuruzwa ry’abantu rikomeza kwigaragaza nk’ikibazo gikomeye haba imbere mu bihugu ndetse no ku isi yose.
Nubwo imiryango mpuzamahanga igenda igaragaza ukwiyongera kw’iki kibazo, ubutabere bw’ibihugu byinshi buracyagaragaza ko icuruzwa ry’abantu atari cyo kihutirwa kurusha ibindi. Nubwo kurwanya icuruzwa ry’abantu ari ikibazo kireba politiki z’ibihugu ndetse n’iyubahirizwa ry’amategeko izi nzego zigerageza gukora uko zishoboye ariko ntabwo zashobora kugikemura zonyine, inzego zose zigomba gukorana mu guhangana nacyo.
Leta zigomba gushyiraho gahunda zigamije gukemura ibibazo bishobora gutuma abaturage bibasirwa n’icuruzwa ry’abantu. Ibisubizo ku icuruzwa ry’abantu ntabwo bihagije mu kugabanya ikibazo. Icuruzwa ry’abantu rizakomeza kwiyongera cyangwa rigabanuke igihe cyose politi z’ibihugu zidakemuye ikibazo mu buryo bwa rusange, nko kurwanya ubukene, intambara, kurwanya ibiza ndetse n’ibindi bibazo bishamikiye ku mibereho y’abaturage.