Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Ibitaro bya Polisi byahaye ubufasha umugore wari utwite agatereranwa n’umugabo we

Umugore witwa Kankindi Immaculée w’imyaka 25 y’amavuko, amaze iminsi 6 ari ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru, aho yafashijwe n’abaganga b’ibi bitaro kubyara umwana w’umuhungu.

Uyu mugore unafite abana bane mu buhamya yatanze ubwo yasurwaga n’itangazamakuru tariki ya 19 Kanama,  yavuze ko mbere yo kubyara uyu mwana ubwo yari atwite inda y’imvutsi, yari arimo agendagenda mu mugi wa Kigali atazi aho ava n’aho, ahagana mu masaha y’ijoro yaje guhurira n’umupolisi w’u Rwanda ku Kinamba uyu mupolisi amufasha kugera ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru.

Uyu mugore yivugira ko iyo ataza guhura n’uyu mupolisi, ubuzima bwe bwari mu kaga ko kandi ko byashobokaga ko yari kubyarira ku nzira ndetse ibi bikaba byarashoboraga kumutera ibyago byo kubura ubuzima n’uwo yari atwite.

Kanyindi yavuze ko mbere y’amezi make ngo abyare yirukanywe n’umugabo wamuteye inda, nyuma akaza kwerekeza mu bavandimwe be i Rulindo ariko nabo bakaba batarigeze bamworohera kuko bajyaga bamwinubira ndetse bakamubwira ko agomba kubavira murugo agasubira  ku mugabo we mu karere ka  Nyagatare.

Yakomeje avuga ko ubwo yari ari mu nzira ava mu karere ka Rulindo ageze mu mugi wa Kigali yerekeza mu karere ka Nyagatare agira ngo asange umugabo we yaje gufatwa n’inda akaza kugira amahirwe yo kwakirwa n’ibitaro bya Polisi bya Kacyiru.

Akomeza avuga ko akaga yahuye nako katangiye afite inda y’amezi 7 ubwo umugabo we witwa Nyangabo Geoffrey yamutaga agasanga undi mugore.

Yagize ati: “Akaga nahuye nako katangiye mfite inda y’amezi 7. Nirukanywe mu nzu nabagamo kandi ntafite ubundi bufasha. Nyuma yo kubura hepfo na ruguru, nigiriye inama yo gusanga umugabo wanjye ariko nawe ntiyamerera ko ninjira mu nzu ye, kuva icyo gihe nahise ntangira ubuzima bwo kujya ndara  mu bihuru.”

Yagize ati: “Ngeze i Kigali mvuye Rulindo, nabuze imodoka ingeza Nyagatare kubera ko abashoferi bose babonaga ko merewe nabi, nabo bakanga ku ntwara kugira ngo ntabateza ibibazo.”

Avuga kandi ko, igihe yamaze mu mugi wa Kigali ko nta byiringiro yari afite byo kubaho cyane ko nta muntu n’umwe yari azi yakwitabaza.

Akomeza yivugira ko, ibibazo byaje kumukomerera cyane ubwo abana be babiri yari kumwe nabo icyo gihe, bazaga gusonza cyane dore ko bari bamaze amasaha agera kuri 12ntacyo batamiye.

Mu buhamya bwe burambuye bwumvikanagamo ibyishimo, Kankindi yavuze ko, akigezwa ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru yitaweho  mu buryo bw’umwihariko n’abaganga b’ibi bitaro, kandi ari nako abana be babiri bafashwa n’abapolisi kubona amafunguro n’ubundi bufasha burimo nko kubaha imyambaro n’ibindi.

Akaba yagize ati: “Nkigera kuri ibi bitaro, abaganga bakoze ibishoboka kugira ngo mbyare neza, uretse n’ibi kandi, abana banjye babashakiye icyumba cyiza cyo gucumbikamo kugeza n’aya magingo.”

Twakibutsa ko serivise zahawe Kankindi zose yazihawe nta kiguzi cyane cyane ko nta na mituelle cyangwa ubundi bwishingizi mu kwivuza yari afite.

Umuyobozi w’ibitaro bya Polisi bya Kacyiru, Commissioner of Police (CP) Dr. Daniel Nyamwasa yavuze ko uretse ubufasha ibitaro byahaye Kankindi, harimo kurebwa uburyo yafashwa  kugera mu karere ka Rulindo aho we n’abana be azabana n’abavandimwe be.

CP Nyamwasa yagaye umugabo wa Kankindi kuba atarabashije gukora inshingano ze nk’umugabo cyangwa umubyeyi, maze agatererana umugore we  kugeza ubwo ageze muri ibi bibazo byose.

Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze cyane ab’imidugudu n’utugari kujya bamenya ingo zirangwamo amakimbirane ashobora kuvamo bene ibi bibazo, ndetse kandi bakihutira gushakira umuti wabyo hagamijwe gukumira ingaruka zaterwa nabyo.

Ibitaro bya Polisi ku Kacyiru, ni ibitaro by’ikitegererezo bitanga ubuvuzi butandukanye ariko by’umwihariko bikaba byibanda ku kwita ku bibazo bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina n’irindi.

Ibi bitaro bikaba kandi bikorerwamo n’ikigo Isange One Stop Centre cyita kikanatanga  ubufasha ku bahuye n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Iki kigo cyatangiye muri 2009, kikaba icyo gihe cyaratangijwe  n’umufasha wa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Madame Jeannette Kagame.

Kuva kibonye izuba, iki kigo kimaze guha ubufasha abantu 10,000 bahuye n’ibibazo byo guhohohoterwa. Iki kigo kandi kuri ubu kikaba kimaze kugezwa mu bitaro by’uturere 23 hirya no hino mu gihugu.

Mu rwego rwo gukomeza guha abanyarwanda serivisi z’ubuvuzi, Polisi yashyizeho ibigo nderabuzima 12 hirya no hino mu gihugu.