Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Ibihugu byinshi bifite icyo byakwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina - Diop

Umuyobozi ushinzwe iyubahirizwa ry’ uburinganire mu gihugu cya Senegal, Fatou Diop,yavuze ko ibihugu byinshi bifite icyo byakwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina,irikorerwa mu ngo ndetse n’irikorerwa abana.

Ibi yabitangaje ku  ya 1 Gashyantare , ubwo yasuraga icyicaro cya Polisi y’u Rwanda, ku Kacyiru, n’Isange One Stop Centre.

Yashimye ingamba Polisi y’ u Rwanda yashyizeho zo  kurwanya no gukumira bene iri hohoterwa.

Ubwo yageraga ku cyicaro cya Polisi, Diop yakiriwe na Commissioner of Police (CP) , Emmanuel Butera, uyobora ishami rishinzwe ibikorwa bya Polisi, wamusobanuriye ingamba zitandukanye Polisi y’u Rwanda yashyizeho zo gukumira no kurwanya iki cyaha , zirimo , ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina , irikorerwa mu ngo ndetse n’abana (Directorate of Anti GBV and Child Abuse Protection), ikigo Isange One Stop Centre, ubukangurambaga mu kurwanga icyi cyaha.

Ubwo yageraga kw’Isange One Stop Center, Diop yatambagijwe ibyumba by’iki kigo ndetse asobanurirwa serivisi zibitangirwamo, harimo ubuvuzi n’ ubujyanama ku bagiriwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati, ˝ Ingamba u Rwanda rwashyizeho zo kurwanya bene iki cyaha zirahamye.Zabera urugero ibindi bihugu bikiyubaka muri uru rwego”.

Mu mwaka wa 2012 , Isange One Stop Center, yahawe igikombe cy’ishimwe n’ Umuryango w’Abibumbye kubera uruhare rukomeye yagize mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda .

Diop, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi icyenda rugamije kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yasuye ahantu hatandukanye harimo, Komisiyo y’amatora, n’ Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali.