Abana b’abakobwa bagera kuri 360 b’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing-RYVCP) bafashwa n’umushinga utegamiye kuri Leta witwa World Relief Rwanda baturutse mu turere 6 tw’Intara y’Amajyepfo , bakaba basanganywe inshingano zo kwigisha abana b’abakobwa batarengeje imyaka 11 ku bijyanye no gukurana uburere bwiza, biyemeje kunoza gahunda zabo zigamije gukangurira abandi kwirinda ibyaha n’ ingeso mbi zishobora kubagiraho ingaruka mbi.
Ibi babyiyemereje mu kagari ka Butare, mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye, ahitwa Motel Mere du Verbe, aho ku gicamunsi cyo ku itariki 15 Gashyantare baherewe ikiganiro ku kwita ku nshingano zabo, bakaba baragihawe na Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto , akaba ari nawe muyobozi wa Polisi mu karere ka Huye.
CSP Muheto yabwiye urwo rubyiruko kongera imbaraga mu gukumira ibyaha birimo icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge by’uburyo bwose.
Yabasobanuriye ko abakora ubucuruzi bw’abantu bibanda ku bakobwa nkabo ndetse n’abo bashinzwe guha uburere, babizeza kujya gucuruza, kubaha cyangwa kubashakira akazi cyangwa amashuri meza mu bindi bihugu, n’ibindi. Yakomeje asobanura ko iyo babagejejeyo kandi babambura ibibaranga byose, hanyuma bakabakoresha imirimo igayitse nk’uburaya cyangwa n’indi ivunanye kandi nta gihembo babaha.
Yababwiye ati:"Mu bikorwa byanyu by’ubukangurambaga, mujye mubwira urundi rubyiruko kwima amatwi umuntu waza abizeza bene ibyo bitangaza kuko biba byihishe inyuma imigambi mibisha, ahubwo igihe mumenye amakuru yerekeye ibyo bikorwa byo gucuruza abantu, mujye muhita mubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo ababikoze cyangwa abategura kubikora bafatwe."
CSP Muheto yasabye kandi urwo rubyiruko kujya rusobanurira abandi ingaruka mbi zo kunywa ,gutunda, no gucuruza ibiyobyabwenge nk’urumogi na mayirungi ndetse n’inzoga zitemewe nka Kanyanga kimwe n’ibindi binyobwa bitemewe.
Umwari Denise, akaba umuhuzabikorwa w’aba bakobwa mu ijambo rye, yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yabagiriye, kandi asaba aba bakobwa gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha kandi bakaba aba mbere mu gucunga no kwirinda ibyagira ingaruka ku buzima bwabo.
Aha yagize ati:"Ntawe utanga icyo adafite, nk’abashinzwe gukangurira abandi kwirinda ibyaha , tugomba gutanga urugero rwiza twirinda ikibi aho kiva kikagera kandi tukazirikana izi mpanuro Polisi iduhaye."
English
Kinyarwanda











