Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye, ku itariki 14 Ukuboza 2015, mu kigo cy’Ababikira cyitwa Compagnie des Filles de Charité kiri mu murenge wa Ngoma, mu karere ka Huye, yagiranye inama n’abanyeshuri barenga 45 bo mu bigo by’amashuri yisumbuye n’abanza byo muri aka karere ariko bafashwa n’uriya muryango w’abihaye Imana, ibigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo kandi ibakangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo.
IP Rose Ndikumana, ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Polisi ikorera muri Huye, yabwiye aba banyeshuri ko ibiyobyabwenge nk’urumogi, n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusinzi kandi abasobanurira ko kubera ko baba bataye ubwenge, ubwo businzi rimwe na rimwe butuma batwara inda z’indaro, zikurikirwa no kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe, ipfunwe , ubuzererezi, ubwomanzi no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yababwiye ko bishobora gutuma bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, urugomo, gufata ku ngufu no gusambanya abana.
Yagize kandi ati:"Ibiyobyabwenge nk’uko bivugitse byangiza kandi biyobya ubwenge bw’uwabinyoye. Ntushobora gutsinda mu ishuri cyangwa ngo wigirire akamaro ndetse ukagirire umuryango wawe n’igihugu muri rusange ubinywa. Imbere hanyu ni heza. Mukwiye rero kwirinda no kurwanya ikintu cyose cyahangiza".
Ibindi IP Ndikumana yababwiye ni ukwirinda no kwima amatwi umuntu waza ababwira ko ashobora kubaha cyangwa kubabonera akazi n’amashuri byiza mu bihugu by’amahanga, aha akaba yarabasobanuriye ko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose maze bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo no kubashora mu busambanyi.
Yababwiye kujya bahita bamenyesha Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ubuyobozi mu gihe babonye abo bantu cyangwa bamenye amakuru ajyanye n’ibyo bikorwa byabo binyuranyije n’amategeko.
Aba banyeshuri basabwe gushinga itsinda ryabo ryo kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-Crime Club) kugirango barwanye ibyaha aho biva bikagera haba mu mashuri yabo ndetse n'iwabo mu rugo.
Umuyobozi w’ikigo Compagnie des Filles de Charité, Soeur Mukasekuru Marcy yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abanyeshuri abereye umuyobozi maze abasaba kuzazishyira mu bikorwa.
Yagize ati:"Izi nama, uretse kuba zizatuma turwanya tukanakumira ibyaha birimo kunywa, gukwirakwiza no gucuruza ibiyobyabwenge mu kigo cyacu, bizanatuma abanyeshuri bacu barushaho kurangwa n’imico n’imyitwarire byiza, bityo bige kandi batsinde".
English
Kinyarwanda











